AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Perezida Kagame yambitse amapeti abofisiye 478 barangije imyitozo

AMAFOTO : Perezida Kagame yambitse amapeti abofisiye 478 barangije imyitozo
23-02-2017 saa 16:54' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 20391 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yambitse amapeti abofisiye bashya 478 harimo abakobwa 68, aho bari bamaze umwaka n’amezi arindwi mu myitozo yaberaga mu Ishuri Rikuru rya gisirikare riri i Gako mu Bugesera.

Iyi myitozo yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, imaze igihe cy’umwaka ndetse n’amezi arindwi ku bafite ubumenyi bwihariye. Iyi myitozo ya gisirikare yibanda ku ntego eshatu ari zo indangagaciro, ubunyamwuga n’ubumenyi rusange ; nabyo bigizwe n’amasomo yo kumasha, kwiyereka kwa gisirikare, imyitozo ngororamubiri.

Mu muhango wo kwambika aba ofisiye ipeti rya Sous - Lieutenant, Perezida Paul Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye ari naho igihugu gikomora umurongo nyawo wo kubaka igihugu.

Yagize ati "Ingabo z’igihugu cyacu zifite amateka. Zifite aho zikomoka ari naho dusanga ibiduha umurongo wo gufasha kubaka u Rwanda."

Perezida kandi mu mpanuro yahaye aba bahawe ipeti rya Sous - Lieutenant, yababwiye ko imyitozo bahawe mu gihe kirenga umwaka ari iyo kubaka igihugu no kurinda ibyo u Rwanda rumaze kugeraho aho yabibutsaga ko inshingano zabo atari ukurinda igihugu ahubwo ko ingabo za RDF zigira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Berekanye ubuhanga bafite mu karasisi bakoreye imbere y’umukuru w’igihugu

Abasirikare bakomeye bari bitabiriye ibi birori

Perezida abambika amapeti

Ababyeyi bafashe umwanya wo kubashimira ku bw’intambwe bateye

Perezida Kagame asuhuza imiryango y’abofisiye bashya yari yaje gufatanya nabo mu byishimo byo guhabwa iri shimwe

Mu gusoza hafashwe ifoto y’urwibutso


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA