Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi 656 bo ku rwego rw’Abosiye Bato basoje amahugurwa yabo bari bamazemo amezi 13 mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari.
Aba bapolisi 656 basoje amahugurwa yabo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, barimo ab’Igitsinagore 80.
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari na we wawuyoboye.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente wahaye iperi bariya bapolisi bashya, akigera ahabereye uyu muhango, yabanje gusuzuma akarasisi.
Iki cyiciro cya 11 cyarangije amahugurwa, ni cyo kigizwe n’umubare munini w’Abapolisi basoje ariya mahugurwa.
Aba bapolisi bo ku rwego rw’Abofisiye bato, barahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), bakaba biyongereye ku bandi bapolisi bari muri Polisi y’u Rwanda.
Yaba aba basore n’inkumi basoje amahugurwa ndetse n’ababyeyi babo, barishimira intambwe bateye yo kuba bagiye kugira uruhare mu gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Bamwe mu babyeyi b’aba Bapolisi bashya, basabye abana babo kugera ikirenge mu cy’intwari zabohoye u Rwanda kandi bakarangwa n’imikorere myiza ishyira umuturage ku isonga.
UKWEZI.RW