AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare 750 b’inyongera muri Centrafrique

AMAFOTO : U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare 750 b’inyongera muri Centrafrique
4-08-2021 saa 08:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 855 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko u Rwanda rwatangiye kohereza icyiciro cy’inyongera cy’abasirikare 750 bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique.

Iki cyiciro cy’inyongera kigizwe n’abasirikare 750 cyatangiye kugenda kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021.

Ku ikubitiro, abasirikare 300 bayoboye na Lt Col Patrick Rugomboka, ni bo bagiye kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kuganira n’abayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda babaha inama z’uko bagomba kwitwara.

Impanuro bahawe zose zitsaga ku myitwarire y’indakemwa ikomeje kuranga igisirikare cy’u Rwanda ndetse n’ikomeje kuranga bagenzi babo basanze muri Centrafrique.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga waganiriye n’aba basirikare mbere yo kwerecyeza muri Centrafrique, yababwiye ko bagomba gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziranga igisirikare cy’u Rwanda.

Izi ngabo zoherejwe muri Centrafrique zakiriwe ku kibuga cy’Indege cya Bangui n’Umugaba Mukuru w’ingabo za MINUSCA, Lt Gen Sadiki Traoré n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, Maj Gen Zephlin Mamadou.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza ko kohereza iki cyiciro cy’inyongera byaturutse ku busabe bw’Umuryango w’Abibumbye wifuje ko u Rwanda rwakongera umubare w’ingabo zarwo ziri muri Centrafrique.

Photos © RDF

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA