Urwego rw’ igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rwamaze gukora no gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye y’ abagabo babiri bari kumwe na Kizito Mihigo ku ifoto yagiye ahagaragara nyuma y’uko hamenyekanye amakuru avuga ko Kizito Mihigo yafatiwe hafi y’umupaka w’ u Rwanda ashaka kwambuka ajya I Burundi.
Umuvugizi w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza yatangarije UKWEZI ko bariya bagabo babiri umwe ari Nkunzimana Jean Bosco undi akaba Ngayabahiga Joel.
Ati “Bakorewe dosiye yagiye muri parike. Bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’icyaha cyo gutanga ruswa”.
Umuhoza avuga ko magingo aya urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha arirwo ruzi aho aba bagabo bafungiye kuko rwamaze gushyikirizwa dosiye yabo.
Tariki 14 Gashyantare 2020 nibwo RIB, yatangaje ko ku wa 13 Gashyantare ku gicamunsi, inzego z’Umutekano zarushyikirije umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.
Tariki 17 Gashyantare 2020, ni ukuvuga nyuma n’iminsi ine Kizito Mihigo n’aba bagabo batawe muri yombi, Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko Kizito Mihigo yiyahuye arapfa.
RIB ivuga ko Kizito Mihigo yari akurikiranyweho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.
Ntabwo biradushobokera kuvugana n’urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha ngo tumenye aho Nkunzimana Jean Bosco na Ngayabahiga Joel bafungiye.