AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abagabo batatu bafatanywe kashe 47 z’ibigo birimo ibya Leta

Abagabo batatu bafatanywe kashe 47 z’ibigo birimo ibya Leta
1er-12-2020 saa 16:02' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2814 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2020, yerekanye abantu batatu bakekwaho gukora no gukwirakwiza inyandiko mpimbano bamaze igihe bazikoresha mu bintu bitandukanye.

Aba bantu bafatanywe kashe (stamps) z’ibigo bitandukanye harimo ibya Leta n’ibyigenga zigera kuri 47.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko muri aba bantu batatu bafashwe umwe muri bo ariwe warufite kashe (Stamps) 47, udutabo twa sheke (Cheque) ndetse yakoraga n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yavuze kandi ko “Naho bagenzi be n’abafatanyacyaha kuko umwe yafashwe yohoreza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano hanze y’igihugu undi nawe yakuye uruhushya aho rwakorewe arujyana k’uwarukoresheje.”

CP Kabera yasabye abanyarwanda kwirinda abantu batangira serivisi ahantu hatabugenewe kuko bashobora gukurizamo guhabwa ibintu bya magendu.

Yakomeje agira ati “Turasaba abaturarwanda kwirinda kugana abantu batangira serivisi ahantu hatabugenewe ahubwo bagomba gushaka serivisi mu bigo bizwi kandi bikorera ahantu hazwi. Uzafatwa y’ishora muri ibi byaha azashyikirizwa ubutabera.”

Umuntu wese ukora cyangwa agakoresha inyandiko mpimbano hamwe n’abafatanyacyaha bahanwa n’ingigo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, hamwe n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni eshatu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA