Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abantu bibwira ko inzego z’umutekano n’izindi zihugiye mu gushyira imbaraga mu kureba iyubahirizwa z’amabwiriza n’ingamba zashyizweho mu kurwanya COVID19, bityo bagakora ibyaha.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, mu gikorwa cyo kwereka itangazamakuru abantu bane barimo umwe w’igitsinagore baregwa gucuruza imyenda n’inzoga byinjiye mu gihugu mu buryo butemewe [magendu].
Uwitwa Twiringiyemungu Fabrice bivugwa ko amaze imyaka ibiri ashakishwa kuko yacuruzaga inzoga zitemewe aho yazikuraga hanze y’u Rwanda ndetse akanazicuruza.
Yabwiye itangazamakuru ko abashinzwe umutekano bamufatiye mu iduka rye arimo gucuruza inzoga adafitiye ibyangombwa by’imisoro, kuko yazinjije mu gihugu zitanyujijwe ku mupaka ahemewe.
Yakomeje agira ati "Ni inzoga zitwa Amarula na Gordon na Double Black, nagiye kuzirangura ahantu bambwiye ko barazimpera make bitewe n’uko ari magendu. Ndasaba imbabazi kubera gucuruza ibintu mu buryo bwa magendu kandi ndasaba abakibikora ko babireka kuko Polisi y’u Rwanda yarabihagurukiye kubirwanya."
Twiringiyemungu avuga ko yatangiye ubu bucuruzi bw’inzoga za magendu mu kwezi kwa Mutarama muri 2019.
Uwitwa Uwihirwe Jean Claude we yafatanywe imyenda y’imbere yambawe (izwi ku izina rya Caguwa) mu isoko rya Kimisagara muri Nyarugenge, akaba yisobanura avuga ko ari uwo yari ayibikiye.
Agira ati "Jyewe ndi umukarani, ni umucuruzi wari wambikije amabaro ane y’ama ’sutiye’ (yambarwa n’abagore n’abakobwa), ariko ntabwo nari nzi ko mbitse ibintu bitatangiwe imisoro".
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibyo bakoze babikoze bazi ko Polisi n’izindi nzego zihugiye mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID19.
Yagize ati “Hari abantu batekereza ko Polisi muri iki cyorezo iri kureba uburyo amabwiriza yubahirizwa itareba ibindi byaha, turagira ngo tubabwire ko Polisi iri maso kandi uzakora ibindi byaha ntabwo tuzamurebera izuba tuzamufata azabiryozwa.”
CP Kabera yavuze ko abinjiza ibicuruzwa babinyujije mu nzira zitemewe bahita banashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVD19, kuko imipaka y’igihugu kugeza ubu itarafungurwa.