AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abakorera ibigo bicunga umutekano bazajya bahabwa amahugurwa akaze arimo no kwigishwa imbunda

Abakorera ibigo bicunga umutekano bazajya bahabwa amahugurwa akaze arimo no kwigishwa imbunda
17-01-2019 saa 17:19' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3499 | Ibitekerezo

Mu rwego rwo kunoza imikorere ndetse n’ubunyamwuga bw’abakora mu bigo bicunga umutekano mu Rwanda, hari gutegurwa itegeko rishya ribigenga rizanonosora uburyo bw’imikorere yabyo, ndetse rinayivugurure aho mu mahugurwa azajya ahabwa abakozi haziyongeramo no kwigishwa gukoresha imbunda.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije CP Felix Namuhoranyemu ubwo yahaga ikiganiro abayobora ibigo biyifasha mu gucungira umutekano w’ibigo by’abikorera na bimwe mu bishamikiye kuri Leta.

Uyu muyobozi wa Polisi wungirije yavuze ko iri tegeko ririmo gutegurwa rizafasha ibigo bicunga umutekano kongererwa ubunyamwuga bw’abakozi babyo mu rwego rwo kunoza imicungire y’umutekano w’abaturage no gutanga serivise nziza.

CP Namuhoranye yavuze ko ubushobozi bucye cyangwa uburangare bw’abakozi b’ibi bigo bushobora guha icyuho abagizi ba nabi cyangwa se abandi bashobora kuzana ibikorwa bidahwitse nk’ibiyobyabwenge muri bigo bacungira umutekano.

Yagize ati “Kubera ubushishozi bucye cyangwa uburangare bw’abakozi bacu, bishobora gutuma baduca mu rihumye bakaba bategurira ibikorwa bibi muri za Hotel cyangwa ibindi bigo tuba ducungiye umutekano.”

CP Namuhoranye yanavuze ko abahabwa akazi muri ibi bigo bicunga umutekano bagomba kuba barahawe amahugurwa afatika arimo no kuba barigishijwe gukoresha imbunda ku buryo bashobora kwirwanaho mu gihe hagize umwanzi ubinjirira.

Yanagaragaje bimwe mu bizashyirwa mu itegeko ririmo gutegurwa nko kubanza kumenya niba ikigo runaka gishaka guhabwa uburenganzira bwo kurinda umutekano gifite aho gitoreza abakozi bacyo, kureba niba gifite ibikoresho n’ibindi ndetse no kureba niba abakozi bacyo barahawe amahugurwa afatika.

Umuyobozi w’ impuzamashyirahamwe y’ibigo bicunga umutekano mu Rwanda, Andrew Nkurunziza yavuze ko ririya tegeko rizabafasha kurushaho kunoza imikorere cyane ko rizasubira inyuma rirebe utubazo abakozi bagenda bahura natwo.

Nkurunziza yanavuze ko kwigisha abakozi b’ibi bigo imbunda ari ikintu cy’ingenzi, kuko bizafasha ibigo bizajya bigira ubushobozi gukora bifite abakozzi n’ibikoresho byizewe.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gushingwa ibigo bicunga umutekano bikorana na Police bigera kuri 17 bikoresha abakozi bakabakaba mu bihumbi 27 mu Rwanda hose.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije CP Felix Namuhoranyemu yavuze ko abakozi b’ibigo bicunga umutekano bazajya bigishwa imbunda

Abayobozi b’ibigo bicunga umutekano bahuriye mu mahugurwa y’iminsi ibiri biga ku itegeko rishya riri gutegurwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA