Umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari ndetse n’abo bakoranaga mu biro bye, batawe muri yombi nyuma y’uko muri ibi biro hasanzwemo inyandiko zitagira umukono ‘Tract’zikoreshwa mu gukwirakwiza ibihuha ku mwanzi w’igihugu, bagamije kwangisha abaturage Leta
Izi nyandiko zizwi nka ‘Tract’ zatoraguwe muri ibi biro kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize aho bivugwaho zari zanditseho amagambo agamije kwangisha abaturage leta.
Nyuma y’uko izi mpapuro zitoraguwe umukozi ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari yahise atabwa muri yombi ari kumwe n’abandi bakora muri ibi biro uko ari batanu.
Nyuma y’iperereza ryakozwe batatu muri aba bakozi bahise barekurwa ariko uyu mukozi ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari, Mutambuka Faustin ndetse n’umutekinisiye Mutuyimana Olivier bo bakomeza gufungwa nk’uko byemejwe na Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwergo rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda.
Mbabazi yavuze ko icyaha bakurikiranyweho kijyanye n’ingingo ya 463 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda cyo ‘guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda’
Iyo ngingo iti “umuntu wese, witwaza, ari disikuru avugiye mu nama cyangwa mu giterane, ari inyandiko ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bishyizwe mu maso ya rubanda, uwamamaza nkana ibihuha akagomesha cyangwa akagerageza kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, agatera cyangwa akagerageza guteza imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo, agatera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu.”