Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017, impanuka ikomeye y’imodoka yabereye ku musozi wa Shyorongi, ni mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Iyi mpanuka ikomeye, yahitanye ubuzima bw’abantu 14.
Imodoka itwara abagenzi ya Coaster yo mu ikompanyi ya ya Kigali Safaris, yavaga i Musanze yerecyeza mu mujyi wa Kigali, igongana na Toyota Prado maze ihita ita imuhanda igwa munsi yawo ibirinduka ku musozi itangirwa n’ibiti byatumye itagwa epfo mu kabande kuko ari ahantu hahanamye cyane.
Mu bantu 28 bari muri iyi modoka, 14 muri bo bahise bahasiga ubuzima nk’uko Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryabitangaje, naho abandi bakomeretse bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga, barimo n’abakomeretse cyane bikomeye.
Abaturage babonye iyi mpanuka iba, bavuga ko imodoka itwara abagenzi yamanukaga yihuta cyane kuburyo umuvuduko no kugenda nabi byabaye intandaro y’iyo mpanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu igashyira mu kaga ubw’abandi batari bacye.