AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abanyarwanda bakwiye kurindwa byaba ngombwa bakitangirwa- Perezida Kagame

Abanyarwanda bakwiye kurindwa byaba ngombwa bakitangirwa- Perezida Kagame
30-12-2020 saa 19:10' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5262 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko abanyarwanda bakwiye kurindirwa umutekano, bakarindwa ubwabo byaba na ngombwa bakitangirwa.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka wa 2020, yageneye abashinzwe umutekano barimo Ingabo na Polisi.

Perezida Kagame yavuze ko abashinzwe umutekano bakomeje kugaragaza umuhate mu kurinda abaturarwanda babacungira umutekano ariko banafasha mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Yakomeje agira ati “Nyurwa n’umuhate wanyu mu bijyanye no kuzuza inshingano zanyu ndetse no gushyira imbere indangagaciro zikomeye z’igihugu cyacu. Abaturage b’igihugu cyacu bakwiye kurwanirwa ndetse byaba ngombwa bakitangirwa.”

Umukuru w’Igihugu avuga kandi ko “Intangiriro z’umwaka mushya ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma no kwisuzuma, uyu mwaka ushize wasabaga byinshi. Ariko mwahanganye n’imbogamizi twahuye nazo zirimo n’icyorezo cya COVID-19 n’ukudatezuka, kwiyemeza n’ubudakemwa. Igihugu cyacu giha agaciro imirimo yanyu.”

Perezida Kagame yakomeje ashima abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, anabasaba ko mu mwaka mushya bazakomeza kurangwa n’indangagaciro nziza bamaze kumenyekanaho.

Ati “Ndoherereza by’umwihariko ubutumwa bwo gushimira ingabo zacu ziri mu butumwa bw’amahoro mu mahanga. Ntabwo byoroshye gutandukana n’umuryango muri ibi bihe by’iminsi mikuru. Ndabashimira kubera ukwigombwa mugaragaza hagamijwe kurinda amahoro ku mugabane wacu n’ahandi.”

“Mu mwaka mushya, muzasabwa gukomeza kugaragaza ikinyabupfura, kwigirira icyizere no gukora cyane nk’uko ingabo zacu n’inzego z’umutekano zibizwiho. Kurinda umudendezo n’umutekano w’Abanyarwanda niyo nshingano yanyu y’ibanze. Muri bimwe mu by’agahebuzo igihugu cyacu gishobora gutanga.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA