AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abanyarwanda barashwe bavanye magendu muri Uganda umwe ahita apfa

Abanyarwanda barashwe bavanye magendu muri Uganda umwe ahita apfa
22-11-2020 saa 13:25' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2379 | Ibitekerezo

Abanyarwanda umunani barashwe n’inzego z’umutekano zo mu Rwanda hapfamo babiri abandi barakomereka ubwo bavaga mu gihugu cya Uganda bagerageza kwambutsa magendu bari bavanyeyo.

Ibi byabaye kuwa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020 mu masaha ya nyuma ya saa yine z’ijoro ubwo itsinda ry’abanyarwanda umunani bageragezaga kwambutsa magendu ya Waragi bayikura i Kabale muri Uganda bashaka kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu Karere ka Burera.

Bivugwa ko bakigera ku butaka bw’u Rwanda muri metero 100 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda bahise baraswa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ayo makuru ari ukuri asaba abantu bose kwirinda gukora magendu kuko bitemewe.

Avuga ko gukora magendu ntibyemewe, icya kabiri wanayikora ukaza baguhagarika aho kugira ngo wivuge ukiruka, abantu bashobora kubona ko ushobora no kuza guhungabanya umutekano.

CP Kabera yakomeje avuga ko abantu bakwiye kwirinda gukoresha imipaka itemewe kuko biri mu bihungabanya umutekano.

Uretse umwe wapfuye na babiri bakomeretse, abandi bantu batanu batawe muri yombi ubu bakaba barimo gukorwaho iperereza aho bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ryakarimira muri Uganda mu gihe babiri bakiri mu bitaro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA