AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abanyarwanda barenga 300 birukanywe muri Uganda bashinjwa kubanduza COVID-19

Abanyarwanda barenga 300 birukanywe muri Uganda bashinjwa kubanduza COVID-19
27-03-2020 saa 13:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5043 | Ibitekerezo

Mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda hinjiye Abanyarwanda 342 bavuga ko birukanywe na Uganda bashinjwa gukwirakwiza coronavirus muri Uganda.

Ni mu gihe abamaze kwandura iyi virus muri Uganda bamaze kuba 18, kuko kuri uyu 26 habonetse abarwayi bane bashya.

Bamwe muri bariya Banyarwanda bavuga ko bari basanzwe bacururiza muri Uganda, abandi bakorayo indi mirimo.

Agasanteri ka Gahenerezo kegereye cyane umupaka w’ibihugu byombi ndetse abahaturiye barisanzura bakagenderanira nk’abaturanyi.

Kugeza ubu Abanyarwanda 342 nibo bamaze kugera mu Rwanda ariko ngo hari abandi bagikomeje kuza.

Abazanywe bose bashyizwe mu kato ahantu hatandukanye kugira ngo basuzumwe niba nta COVID-19 bafite nibayibasangana bitabweho.

Umwe muribo yavuze haje imodoka irimo abasirikare ba Uganda, babambura ibyo bacuruzaga birimo ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire, bababwira ko bataha iwabo, ko ari bo bari kubazanira Corona virus.

Yemeza ko n’abandi banyarwanda bajyagayo basubizwaga inyuma shishi itabona bababwira ko baje kubanduza COVID-19.

Undi mugore uri muri aba batashye ejo avuga ko hari bamwe muribo bakubiswe abandi bacibwa amande ubundi babashyira mu modoka babazana ku mupaka.

Aba banyarwanda bavuga ko Uganda yanze ko batahana imitungo yabo nk’uko The New Times yabitangaje.

Umuyobozi w’ Intara y’Amajyaruru Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye ibice bya Burera na Gicumbi ahari aba banyarwanda birukanywe.

Aba banyarwanda babanza gupimwa coronavirus mbere y’uko binjira mu Rwanda. Gatabazi yarabaganirije abaha inama z’uko bakomeza kwirinda coronavirus.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura coronavirus ni abantu 50 biganjemo abavuye mu mahanga by’umwihariko I Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

U Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye umubano utari mwiza, abayobozi b’ibihugu byombi bamaze guhura inshuro zirenga eshanu bashaka uko ibi bihugu byongera kubana neza ariko ntabwo ibintu birasubira mu buryo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA