AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abasirikare 1.000 ba RDF basoje imyitozo yisumbuye (AMAFOTO)

Abasirikare 1.000 ba RDF basoje imyitozo yisumbuye (AMAFOTO)
26-11-2021 saa 08:53' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2268 | Ibitekerezo

Abasirikare bakabakaba igihumbi (1 000) mu ngabo z’u Rwanda, basoje imyitozo yisumbuye bari bamazemo amezi atandatu i Nasho mu Karere ka Kirehe, bakaba bavuga ko bagiye kurushaho kuzuza inshingano.

Aba basirikare basoje iyi myitozi kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021, bari bamazemo amezi atandatu mu kigo cy’imyitozo yisumbuye cya Gisirikare (Advanced Infantry Training/AIT)) kiri i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Iki kigo cya AIT (Advanced Infantry Training) cyashyiriweho mu kongerera imyitozo abasirikare bato mu rwego rwo kubafasha kuzuza inshingano ubutumwa bwa RDF igira mu bice binyuranye.

Umuhango wo gusora iyi myitozo, wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari uhagarariye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame ejo wagiye muri DRC.

Gen Jean Bosco Kazura yahaye impanuro abarangije iyi myitozo, abashimira iyi ntambwe bateye, umuhate ndetse n’imyitwarire myiza bagaragaje.

Gen Jean Bosco Kazura kandi yashimiye imiyoborere y’iki kigo ndetse n’amahame ngengamyitwarire yacyo yashyizweho mu rwego rwo gufasha abahatorezwa kurangizanya ubumenyi budasanzwe.

Sous Lieutenant Fred Rugamba uri mu barangije imyitozo, yavuze ko we na bagenzi be ubumenyi bahakuye buzabafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Ati “Nka ofisiye, nabonye ubumenyi bw’inyongera buzamfasha gukorera urwego rwanjye n’Igihugu cyanjye.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA