Umubyeyi witwa Nikuze Mediatrice avuga ko ahozwa ku nkeke n’umugabo we witwa Musafiri Thomas amuziza ko abyara abakobwa gusa ndetse agakunda kumubwira ko ari umututsikazi kandi we ntacyo apfana nabo.
Uyu muryango usanzwe utuye mu Kagari ka Nyabugogo Umurenge wa Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge, aho Nikuze na Musafiri bafitanye abana batatu b’abakobwa.
Aba bombi babanye mu 2006, ubwo Nikuze yari afite imyaka 13, ari umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye akaza guterwa inda n’uyu Musafiri bafata umwanzuro wo kubana gutyo.
Mu kubana kwabo Nikuze avuga ko atigeze yerekwa urukundo n’umugabo we aho yagiye akunda kumukubita rimwe na rimwe akamuhunga akagenda ariko kubwo kubura uko agira bakongera bagasubirana hashize iminsi.
Reba hano ikiganiro Nikuze asobanura iby’agahinda ke
Nikuze yabwiye UKWEZI ko uyu mugabo yahereye cyera amutoteza amubwira amagambo amukomeretsa arimo kuvuga ko ari umututsi kandi ntacyo apfana n’abatusti, ikindi kandi ngo yamubwiraga ko batasezeranye akamuraza hanze rimwe na rimwe ndetse ngo hari n’igihe yamurazaga mu bwiherero.
Yagize ati “Yatangiye kunkubita ntwite umwana wa mbere, rimwe yankubise ndi kunda, icyo gihe ndamuhunga njya gukodesha mba njyenyine ariko nyuma tuza kongera gusubirana ariko nziko wenda azahinduka ahubwo nibwo ibintu byarushijeho gukomera.”
Nikuze avuga ko yakomeje guceceka ntageze ikibazo cye mu buyobozi cyane ko hari n’ubwo yajyaga amubwira amagambo amukomeretsa ariko akihangana kuko nta yandi mahitamo yabaga afite.
Yagize ati “Nagiye mubabarira ku bintu byinshi bitari byiza ariko nababajwe no kuba yarambwiraga ngo nta kintu mfana n’abatutsi, ibintu uhora wigira. Icyo kintu kikamuba mu bwonko byagera mu gihe cyo kwibuka namubwira ko ntazi aho umubyeyi wanjye bamujugunye akambwira ngo ibintu mpora nigira ni ibiki.”
Nikuze avuga ko umugabo we kandi uretse kumukubita no kumutoteza usanga n’abana abahohotera rimwe na rimwe akabakubita iyo umugore yahukanye yagiye mu bavandimwe be.
Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize nibwo uyu mugabo yatashye mu rugo arimo kunywa inzoga aza kumukubira icupa rya Primus.
Umugabo we avuga ko kuri iyi nshuro impamvu yakubise umugore ari uko yatwaye amafaranga ye angana na miliyoni 1Frw.
Ibi ariko Nikuze arabihakana avuga ko ayo mafaranga atigeze ayatwara ahubwo amafaranga afite ari ibihumbi 900Frw yahawe n’umugabo bitandukanye n’uko we yitwaza ngo yarayibye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Vuguziga Charles yabwiye UKWEZI ko ikibazo cy’uyu muryango akizi ariko ahanini gishingiye ku makimbirane yo kudakoresha neza umutungo w’urugo.
Yagize ati “Twarakurikiranye dusanga bari basanzwe bafitanye amakimbirane , ikibazo cyabo ni igishingiye ku gukoresha nabi umutungo wo mu rugo.”
Gitifu Vuguziga yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo no kuziririza ihohoterwa iryo ariryo ryose by’umwihariko birinda kwihanira igihe habayeho ko umwe akorera undi ikosa iryo aryo ryose.
Reba hano ikiganiro Nikuze asobanura iby’agahinda ke