Umunyamakuru wa Radio na TV1 Angelibert Mutabaruka, abenshi bazi nka Angeli Mutabaruka yatangaje ko ubuzima bwe buri kaga kubera abantu atazi bakomeje kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamutuka.
Uyu munyamakuru avuga ko abo bantu atazi harimo uwamwise ingagi avuga ko akwiye gushakirwa izina nk’uko ingagi zishakirwa amazina.
Mutabaruka asanga inzego zibishinzwe nka Polisi y’ u Rwanda n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB zikwiye kunzenzura imbuga nkoranyambaga abo bantu bakabiryozwa.
Avuga ko hari abamwibasira bagendeye ku mutwe we nk’ aho avuga ko hari uwigeze kuvuga ngo natize umutwe abana bawigiremo.
Ati "Nigeze gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’abana barimo kwiruka mu muyaga, ibiti bigiye kubagwira amabati yagurutse mu burasirazuba, kandi bavuga ko ayo mashuri ari mashya.
Icyo gihe ngo umuntu wiyise izina ritari irye kuri twitter kuko ari inyuguti yegeranyije ku buryo yitwa izina ridasobanutse yaramubwiye ngo ‘wabatije uwo mutwe wawe bakawigiramo ?’.
Angeli Mukiganiro mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV yavuze ko kumwibasira bishingiye ku mutwe we byakomeje kugenda byiyongera, arinaho ahera avuga ko abo bantu bamuteye impungenge ko bashobora kumugirira nabi kuko bo bamuzi we akaba atabazi.
Avuga ko muri bibiliya hari abantu bigeze kuvuga ko bakeneye umutwe wa Yohani birangira, umutwe wa Yohani uciwe ushyirwa ku mbehe.
Kimwe n’abandi banyamakuru Angeli Mutabaruka ikintu azwiho ni ukugaragaza ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe kandi avuga ko uyu murongo atazawureka kuko yaba akoze ibyo abanzi be bashaka.
Atekereza ko abantu bamwibasira ari abadakunda kunengwa cyangwa abadakunda kunengwa bakaba bakoresha abandi bantu kugira ngo bamusebye acike intege.