Abaturage bo mu kagari ka Mpare umurenge wa Tumba basaba ubuyobozi kubahindurira abanyerondo bitwa ab’ umwuga kuko ngo bateza umutekano muke aho kuwurinda.
Ibi babitangaje nyuma y’ aho abanyerondo bivugwa ko baturutse mu kagari ka Cyimana ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019 saa kumi z’ igitondo bagiye mu rugo rwa Nzamurambaho Eric mu kagari k’ Akabuga baramukubita.
Ikinyamakuru UKWEZI cyasuye Nzamurambaho bahimba Kabayija aho arwariye mu bitaro bya CHUB avuga ko ibyamubayeho byaturutse ku muturanyi we witwa Bizimana Jean Claude bafitanye ikibazo.
Yagize ati “Nk’ umuntu w’ umucuruzi hari umugabo witwa Bizimana, uwo nguwo wavuze ngo nibankubite ushinzwe irondo(Sumayire) ni muramu we. Bitewe n’ uko muri karitsiye mbarusha icyashara bagize ishyari aha amafaranga uwo muramuwe ngo bankubite n’ iryo joro yari avuyeyo abaturage baramubonye. Ati none se ko ikibazo cyawe ngikemuye wa muntu wamurebye undi ati ‘niwe tugiye kureba’”.
Abaturage bo mu kagari ka Mpare bemeza ko abanyerondo bakubise Nzamurambaho badasanzwe bakorera mu kagari ka Mpare ahubwo ngo ni ab’ i Tumba bakodeshejwe bajya gukubita uyu mugabo.
Nzamurambaho avuga ko bamukubise inkoni zitabarika mu bitugu, barangije baramwirukankana bamusundura mu mukingo wa metero nk’ eshanu tugenekereje.
Ubwo twamusangaga mu bitaro ku wa Mbere w’ iki cyumweru yari ahambirije bande ku maguru yombi ati “Utubumbampori na za ruseke byaramenaguritse”. Icyo gihe yari ategereje kubagwa ndetse ngo abaganga bari bamubwiye ko bashobora kumwohereza I Kigali ku bitaro byitiriwe umwami Faisal.
Umwe mu baturage batuye mu mudugudu w’ Akabuga yagize ati “Abanyerondo bafata umuntu niba ari n’ umusinzi aho kugira ngo bamubwire ngo wamusinzi we watashye ahubwo bagashyira hasi bagakubita. Ibisambo bikabacaho babireba bakabikingira ikibaba”.
Abaturage b’ i Mpare banenga imikorere y’ irondo ry’ umwuga
Nzamurambaho avuga ko ubwo yumvaga abantu basimbutse igipangu cye yasohokanye inkota yo kwirwanaho.
Aba baturage bifuza ko hasubiraho irondo risanzwe rirarwa n’ abaturage bose ngo kubera ko aho bashyiriyeho irondo ry’ umwuga aribwo ibibazo by’ umutekano muke byiyongereye.
Nyiracumi umugore wa Nzamurambaho avuga ko umunsi umugabo we akubitwa n’ abanyerondo bari baturutse I Tumba banakubise abanyerondo basanzwe barirara I Mpare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Tumba Migabo Vital avuga ko Nzamurambaho amaze guhohoterwa bakoranye inama n’ abaturage basanga ikibazo cyabayeho ari uko abo banyerondo bagiye gusaka ibiyobyabwenge kwa Nzamurambaho batabimenyesheje ubuyobozi.
Ngo Nzamurambaho na Bizimana basanzwe bazwiho gucuruza ibiyobyabwenge birimo na Muriture. Gitifu Migabo avuga ko umutekano abaturage bakwiye kuwugiramo uruhare agasaba Nzamurambaho ko umunsi azaba yavuye mu bitaro atakongera gucuruza ibiyobyabwenge.
Nubwo abaturage basanga abanyerondo bakorera i Mpare bakwiye guhindurwa , Gitifu Migabo we asanga atari wo muti kuko ngo umunyererondo ugaragayeho ikosa ahanwa ku giti cye. Magingo ngo uwari umuyobozi w’ irondo yakuweho kuko basanze yaragiye gusaka ibiyobyabwenge kwa Nzamurambaho atabimenyesheje ubuyobozi, kandi ngo hari n’ abandi banyerondo bagiye bahanwa barimo n’ abafunze kubera amakosa n’ ibyaha bagiye bakora mu kazi.
Bizimana Jean Claude ushinjwa kuba yaraguze abanyerondo ngo bage gukubita Nzamurambaho yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwica umuntu, gusa mbere y’ uko atabwa muri yombi yahakanye ibyo kuba yarahaye ibihumbi 10 umuyobozi w’ irondo ngo bage gukubita Nzamurambaho.