AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inka z’umusaza wishwe aragiye

Babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inka z’umusaza wishwe aragiye
30-06-2020 saa 13:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4504 | Ibitekerezo

Abantu babiri barimo uwigeze gufungirwa icyaha cyo kwiba bafatiwe mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru bashoreye inka za nyakwigendera Ndabunguye Vincent.

Uyu musaza Ndabunguye Vincent ni uwo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye, wishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 29 Kamena 2020.

Uyu musaza yari yavuye mu rugo yahuye inka ze 6, bukeye mu kibaya cy’Akagera yari aragiyemo haboneka umurambo we wishwe atewe ibyuma inka zirabura.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo abanyerondo bo mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru bafashe abantu babiri bashoreye izi nka nk’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabitangaje.

CP Kabera yavuze ko hari gukorwa dosiye y’aba bafashwe kugira ngo ishikirizwe ubushinjacyaha naho ngo inka zigiye gusubizwa umugore wa nyakwigendera.

Huye : Umusaza wari uragiye inka 6 hafi y’Akagera yishwe, inka zirabura


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA