Ubuyobozi bwa Gare ya Huye burasaba abakoresha iyi gare ko igihe cyose bahuye n’ikibazo cyaba icyo kwibwa cyangwa gukorerwa icyaha icyo aricyo cyose bakwiye guhita babwegera uwakoze icyaha agakurikiranwa kuko hari camera zibika ibibera muri iyi gare byose.
Babitangaje kuri uyu wa 6 Werurwe 2020 ubwo basurwaga n’abanyamakuru bari kumwe na Meya wa Huye Ange Sebutege ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara y’ Amajyepfo Jabo Paul.
Muri iyi gare hari camera 27 ziri ahantu hatandukanye ku buryo ikintu cyose umuntu akoreye muri iyi gare hari camera iba iri kumufata amashusho.
Sebakungu Nsengiyumva ushinzwe gucunga umutungo w’ikigo kigenzura iyi gare ya Huye yavuze ko mu myaka itanu iyi gare imaze yubatswe amaze kumenya ibirego birenga by’abantu bibiwe muri iyi gare abibwe bagatanga ikirego uwibye agahita afatwa agasubiza ibyo yibye.
Yagize ati “Hariya hantu harazwi(mu cyumba gikusanyirizwamo amashusho afatwa na camera zicunga umutekano wa gare), ugiriye hano araza akareba umuntu ubishinzwe akamufasha kandi rwose ndibaza ko nta muntu uraburira ikintu aha ngaha”.
Sebakungu avuga ko abantu bakunze gufata ari abamotari babona umugenzi ahagurutse kuri moto hari icyo yibagiriweho bagahita bakibika bagaceceka.
Sebakungu Nsengiyumva
Ngo iyo umugenzi yibutse ko hari ikintu yibagiriwe kuri moto yamugejeje muri gare, akajya mu cyumba kibika amashusho iyo moto bahita bayikurura bakareba purake yabo, motari agahita atangirirwa aho ageze agasubiza umugenzi ikintu cye.
Mu biro bya za agence zicuruza amatike y’abagenzi naho haba harimo camera ku buryo umuntu wibiyemo ahita afatwa agasubiza ibyo yibye.
Iyi gare ya Huye izwi nka ‘Huye Smart Complex Car Park’ yuzuye muri 2015 itwaye miliyari eshanu z’amafaranga y’ u Rwanda. Ubwo Perezida Kagame yayisuraga muri 2015 , yari imaze guha akazi gahoraho abakozi 200 ariko ubu bamaze kwikuba kane.
Inzu za etaje ziri muri iyi gare zitangira kubakwa byari biteganyijwe ko zizagirwa hoteli ariko nyuma ubuyobozi bwaje gusanga muri iyi gare hari abantu benshi bakeneye amazu yo gukoreramo birahinduka igirwa inzu y’ubucuruzi amacumbi ahabwa igice gito.
Iyi nzu yatangiye kubakwa iteganyirijwe kuzaba hoteli ariko ubu ni inzu ikomeye y’ubucuruzu butandukanye
Sebakungu yabwiye UKWEZI ko magingo aya ibyumba 84 y’amazu ari muri gare bifite abakiriya ku kigero cya 80%.
Iyi gare kuri ubu icamo imodoka zirenga 170 ku munsi, abagenzi baca muri iyi gare ku munsi ni ibihumbi 40. Iyi gare imaze guha akazi abantu 817 bafite umushara w’ ukwezi. Itanga imisoro ya miliyoni 60 ku mwaka.
Ibibibera muri gare hari uba abireba yicaye mu cyumba gikusanyirizwamo amashusho