AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Barabarira iminsi ku ntoki :Impaka mu rubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa

Barabarira iminsi ku ntoki :Impaka  mu rubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa
4-02-2022 saa 15:34' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1534 | Ibitekerezo

Abaregwa mu rubanza rwa Rusesabagina babajije Ubushinjacyaha igisobanuro cyo ‘gufatwa’ n’icyo ‘gufungwa’ bwavuze ko bitandukanye, mu gihe bamwe muri bo bateganyaga ko badahinduriwe igihano bakatiwe n’Urukiko Rukuru baguma i Mageragere iminsi ibarirwa ku ntoki.

Ni mu iburanisha Urukiko rw’Ubujurire rwasubukuye kuri uyu wa 4 Gashyantare 2022, mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina washinze akanayobora MRCD/FLN, Nsabimana Callixte alias Sankara wari umuvugizi wayo na bagenzi babo 19 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Saa Mbili n’igice ni bwo iburanisha ryatangijwe, abaregwa 19 ari bo bari mu Rukiko. Matakamba wa 20 ari kuburanira i Mageragere hifashishijwe ikoranabuhanga ku mpamvu z’uburwayi. Rusesabagina we yikuye mu rubanza avuga ko atizeye kubona ‘ubutabera’.

Rwasubukuwe ababuranyi bavuga ku matariki bavuga ko bafatiweho ahabanye n’ayo Ubushinjacyaha buvuga ko bafungiweho.

Mu iburanisha ry’ubushize iyi ngingo yateje impaka cyane, abaregwa basaba Urukiko rw’Ubujurire ko mu gihe bazagumishirizwaho igihano cy’igifungo, hazabarwa igihe gikurwamo haherewe ku matariki bafatiweho.

Bamwe bifuza ko cyazabarwa haherewe ku itariki bafatiweho n’Ingabo za RDC, Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko hakwiye kubarwa igihe bagerejwe mu Bugenzacyaha kuko itegeko rigena ko igihe kibarwa ko uregwa yari afunzwe, ari icyo yari mu maboko y’inzego zibifitiye ububasha.

Niyirora Marcel wahereweho yavuze ko yafashwe n’ingabo za RDC (FARDC) ku wa 20 Nyakanga 2019, agezwa mu Rwanda ku wa 30 uko kwezi. Yabanje gushyikirizwa Ingabo z’u Rwanda.

Nyamara Ubushinjacyaha busobanura ko ku wa 15 Nyakanga 2020 ari bwo yafunzwe kimwe na bamwe mu bandi bareganwa.

Niyirora yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga atari byo kuko hari n’urubanza yahamagawemo ku wa 23 Kamena 2020. Ibyo yabishingiyeho avuga ko atari kuba yidegembya ngo Ubushinjacyaha bumuhamagare ajye gutanga ubuhamya hanyuma afatwe.

Ntabanganyimana Joseph yasobanuye ko yafatiwe i Bukavu kandi agafungwa ku wa 24 Ukwakira 2019.

Yafashwe na RDF, azanwa mu Rwanda aba ari ho afungirwa kugeza ashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akanagezwa mu Rukiko.

Yagaragaje imbogamizi ku bandikira abaregwa mu Rukiko bagiye bandika bimwe mu bisobanuro batanga, ibindi ntibabyandike neza.

Kwitonda André yabwiye Urukiko ko yafatiwe i Goma ku wa 8 Ukuboza 2019 ahita afungwa.

Yoherejwe mu Rwanda ku wa 24 uko kwezi ashyikirizwa RDF. Yibukije ko yagiye agaruko kuri ayo matariki mu mabazwa yabanje.

Hakizimana Théogène yasobanuye ko yafashwe na FARDC ku wa 29 Gicurasi 2018, ashyikirizwa RDF ku wa 15 Ugushyingo 2018. Yahafungiwe kuva ubwo kugeza ku wa 15 Nyakanga 2020 agejejwe mu Bugenzacyaha.

Iyo tariki ya nyuma ni yo Ubushinjacyaha bwemeza ko yafunzwe, mu gihe we avuga ko na mbere y’aho yari afunzwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Yakomeje ati "Amatariki atwanditseho muri uru rubanza, banditse itariki imwe. Wakeka ko ahari twaba twarafatiwe umunsi umwe ariko ntabwo ari ko bimeze. Twahujwe tuvuye muri za kasho zitandukanye, duhuzwa kuri uriya munsi ari bwo badukoreraga ziriya nyandiko."

Kuva abaregwa batangira kuzamura ikibazo cy’amatariki bafungiweho, Ubushinjacyaha bwasabye ko hatandukanywa neza "gufatwa" no "gufungwa" kuko igikeneye kwitabwaho mu Rukiko ari "ugufungwa" atari ugufatwa.

Ku bavuga ko babanje gufungirwa muri RDC, bwagaragaje ko bari bafungiwe ibindi bitari ibyaha bakurikiranyweho uyu munsi kuko u Rwanda nta mpapuro zisaba itabwa muri yombi ryabo rwasohoye.

Hari abarabarira iminsi ku ntoki ngo bafungurwe mu gihe batadahindurirwa igihano

Ndagijimana Jean Chrétien (Umuhungu wa Gen Wilson Irategeka washinze CNRD-Ubwiyunge) yabwiye Urukiko ko itariki yemeza ko yaba yarafatiweho ari iya 13 Gashyantare 2019. Yemejwe n’Urukiko Rukuru rwaciye urubanza rujuririrwa.

Ayo matariki abaye ahawe agaciro n’ibihano ntibihindurwe, Ndagijimana yaba agomba gufungurwa ku wa 13 Gashyantare 2022.

Hakizimana yafungurwa muri Gicurasi 2023 naho Kwitonda agafungurwa mu Ukuboza 2024.

Me Mugabo Sharif Yusuf wunganira abo batatu, yibukije Urukiko ko batari gutanga impamvu y’ubujurire ahubwo bari gusobanura urubanza.

Yasobanuye ko niba ikibazo Ubushinjacyaha bugaragaza ko kiri ku bisobanuro byo gufungwa no gufatwa, inzego bwemeza ko zibifiye ububasha na zo ziyakoresha uko abaregwa bayavuga.

Yatanze urugero rw’inyandiko mvugo y’ifungwa yakozwe na RIB kuri Ndagijimana, harimo aho igira iti “Tumaze kubona ko hari impamvu zikomeye zo kumukekaho icyaha, turi mu Mujyi wa Kigali, Kimihurura, twafashe ku wa 16 Nyakanga 2020, uwitwa Ndagijimana Jean Chrétien.”

Me Mugabo yagize ati “Niba ari ikibazo cy’ijambo gufatwa no gufungwa, aha na RIB ubwayo yavuze ko ‘ifashe’.”

Impamvu zikomeye zituma abaregwa batsimbaraye cyane ku kuba amatariki bafatiweho ahabwa agaciro, aramutse atitaweho byatuma hari igifungo cy’inyongera kijya ku gihano cyabo.

Nyamara bigenze uko babisaba, hari bamwe muri bo baba basigaje igihe gito ngo barangize igifungo bakatiwe n’Urukiko Rukuru, mu gihe urw’Ubujurire rwaba rukigumishijeho.

Abandi baburanye uyu munsi ku matariki bafatiweho barimo Shabani Emmanuel wavuze ko yafatiwe i Bukavu ku wa 21 Ukwakira 2019, afashwe na RDF. Ku wa 24 uko kwezi ni bwo yagejejwe mu Rwanda.

Nsabimana Jean Damascène yasobanuye ko yafashwe ku wa 20 Kanama 2020, afatirwa i Kaziba muri RDC.

Ashingiye ku kuba ubwo yaburanaga mu mizi Ubushinjacyaha bwaravuze ko yashakishwaga hakamenyekana amakuru ko yatorokeye muri RDC, bugakorana n’inzego zaho bukamufata akazanwa mu Rwanda ; yavuze we yafashwe ku bw’ibyaha arimo kuburana, adahuje n’abandi bafatiwe muri icyo gihugu.

Bizimana Cassien yagaragaje ko yafashwe na RDF ku wa 23 Ukwakira 2019 nk’uko yabigarutseho mu mabazwa n’amaburanisha yabanje. Yafatiwe i Bukavu.

Nizeyimana Marc yibukije ko yafashwe ku wa 28 Gashyantare 2020, agezwa mu Rwanda ku wa 7 Werurwe uwo mwaka.

Yavuze ko itariki 15 Nyakanga 2020 Ubushinjacyaha bwagaragaje ari yo yagereye mu maboko ya RIB ariko yari asanzwe afunzwe.

Iyamuremye Emmanuel yabwiye Urukiko ko atari ubwa mbere hagarukwa ku matariki yafatiweho kuko mu iburanisha ryo ku wa 14 Gicurasi 2021, Ubushinjacyaha bwivugiye ko yafatiwe Uvira ku wa 31 Nyakanga 2019, akazanwa mu Rwanda ku wa 3 Kanama 2019.

Yavuze ko ibyo binyuranye n’itariki buhindukira bukagaragaza ko yafunzwe ku wa 15 Nyakanga 2020, nyamara ku wa 11 Mata 2020, RIB yaramubajije ikajyana inyandiko.

Yasobanuye ko ubwo yabazwaga yari aho yari afungiwe, atabajijwe asanzwe mu muryango we.

Nsanzubukire Félicien yibukije ko yafatiwe muri RDC ku wa 9 Gashyantare 2017 ahita afungwa.

Munyaneza Anastase we yasobanuye ko yafashwe ku wa 10 Gashyantare 2017.

Abo bombi bakatiwe gufungwa imyaka itanu, ku buryo batekeza ko bihawe agaciro kandi bakagumishirizwaho igihano bafungurwa muri Gashyantare 2023.

Nikuzwe Siméon yavuze ko yafashwe ku wa 22 Ukwakira 2019, asanzwe iwe mu rugo mu Karere ka Rusizi.

Yabwiye Urukiko ko yafashwe n’inzego za Polisi n’Igisirikare kandi zibifitiye ububasha, bityo bigomba kwitabwaho ikaba itariki fatizo habarwa igihe yafungiwe.

Amasezerano si inyandiko isaba itabwa muri yombi

Abaregwa bafatiwe muri RDC bavuze ko bafashwe hashingiwe ku masezerano ari hagati y’u Rwanda, RDC na MONUSCO nubwo nta mpapuro zibata muri yombi zasohowe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo masezerano ateganya gutatanya imitwe yitwaje intwaro, kwambura abarwayi ibikoresho no kubasubiza mu bihugu byabo.

Ngo ntagomba kugirwa urwitwazo kuko ntateganya gufata no gufunga.

Perezida w’Inteko Iburanisha, Rukundakuvuva Francois Regis, yabajije Ubushinjacyaha ikibazo yatumwe na Shabani, asobanuza aho yari mbere yo kugezwa muri RIB.

Bwasubije ko ayo masezerano ateganya ko abarwanyi bamaze kwamburwa intwaro bafatwa bakajyanwa mu bigo kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe. Icyo gihe ngo ntibaba bafunzwe.

Iyo hagize uwo basanga akurikiranyweho ibyaha ni bwo atabwa muri yombi akajyanwa mu nkiko. Ngo icyo gihe ni bwo habarwa ko afunzwe.

Bwavuze ko abavuga ko bafatiwe muri RDC na RDF nta bimenyetso babifitiye kuko ingabo zayo zidakorera ku butaka bw’icyo gihugu.

Ivomo:Igihe.com


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA