AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Barenzeho umupaka Metero nke batabigambiriye- RDF yatanze umucyo ku kujya muri DRC

Barenzeho umupaka Metero nke batabigambiriye- RDF yatanze umucyo ku kujya muri DRC
19-10-2021 saa 15:51' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1450 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) buratangaza ko hari abashinzwe umutekano b’u Rwanda barenze umupaka uhuza u Rwanda Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ho metero nke bakagera ku butaka bwa kiriya Gihugu batabigambiriye.

Bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avuga ko hari abasirikare b’u Rwanda binjiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ayo makuru yanagarutsweho n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yavugaga ko cyakozanyijeho n’abasirikare b’u Rwanda.

Itangazo rya RDF rivuga ko abashinzwe umutekano w’u Rwanda bashatse gufata abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu buryo butemewe ubwo binjiriraga ku mupaka mu Kagari ba Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Iri tangazo rivuga ko abashinzwe Umutekano ku ruhande rw’u Rwanda bakurikiye bariya bacuruzi bari bafite ibipfunyika bitazwi ndetse bakekwaho kwitwaza intwaro bakaza kwisanga barenzeho metero nke bari ku butaka bwa DRC ariko ko nta bushake babikoreye.

Iri tangazo risoza rigira riti “Igisirikare cy’u Rwanda [RDF] n’icya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo [FARDC] bizakomeza gusigasira umubano n’imikorere byiza ku birebana n’umutekano.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA