AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bazivamo Christophe yakoze impanuka ajya i Nyagatare kwamamaza Paul Kagame

Bazivamo Christophe yakoze impanuka ajya i Nyagatare kwamamaza Paul Kagame
22-07-2017 saa 11:08' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 36939 | Ibitekerezo

Imodoka yari itwaye Bazivamo Christophe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, yakoze impanuka ubwo yari mu nzira ajya i Nyagatare mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame uhagarariye FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida w’u Rwanda.

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi byakomereje i Burasirazuba kuri uyu wa Gatandatu, imodoka ya Bazivamo Christophe, Vice Chairman wa FPR Inkotanyi wari ugiye gushyigikira Perezida Kagame muri ibi bikorwa by’amatora, yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko.

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 yari itwaye Bazivamo Christophe, yarenze umuhanda igwa mu mukingo w’inkengero z’umuhanda, ariko ku bw’amahirwe ntabwo yakomeretse ndetse n’imodoka ntiyangiritse cyane.

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyo mpanuka yabaye koko, anavuga ko byatewe n’imigendere mibi y’uwari utwaye Bazivamo Christophe.


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA