AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Biryogo : Iduka ricururizwamo ibyuma by’imodoka ryahiye rirakongoka

Biryogo : Iduka ricururizwamo ibyuma by’imodoka ryahiye rirakongoka
16-01-2017 saa 04:24' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3891 | Ibitekerezo

Iduka ryacururizwagamo ibyuma by’imodoka (Spare parts) riherereye mu mudugudu wa Biryogo, mu kagari ka Gabiro mu murenge wa Nyarugenge ho mu karere ka Nyarugenge, ryafashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, ibyari birimo biba umuyonga.

Iyi nkongi y’umuriro yatangiye mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017. Ubutabazi bwihuse bwakozwe na Polisi ikoresheje kizimyamwoto, bwatumye ibasha kuzimya umuriro wari mwinshi utaragira andi mazu wangiza.

Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, nta muntu wakomerekeye muri iyi nkongi, gusa ibyari biri muri iryo duka byo byangiritse.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, ivuga ko iperereza ryahise ritangira gukorwa kugirango hamenyekane icyateye inkongi y’umuriro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA