Mu gihugu cya Bostwana umupilote witwa Charl Viljoen w’ imyaka 37 yiyahuye akoresheje indege ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize arapfa. Si ubwa mbere bibaye muri iki gihugu.
Video yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu mupilote yatwariye indege ahegereye ubutaka agamije kuyigongesha umunara wo cyo ku kibuga cy’ indege nto cya Matsieng. Umugambi we yawugezeho, umunara urangirika indege irashya ahiramo.
Mu byangiritse harimo n’ imodoka zari zimparitse hafi y’ iki kibuga cy’ indege nto aedrome.
Ibinyamakuru birimo Times Live na News24 byatangaje ko uyu mupilote ukomoka mu gihugu cya Afurika y’ Epfo yari avuye mu rugo atonganye n’ umugore Natasha.
Ibintu nk’ ibi by’ umuntu wiyahura akoresheje indege si ubwa mbere bibaye muri Botswana kuko mu 1999 nabwo umupilote bagiye mu ndege akayigongesha izindi zari ziparitse ku kibuga cy’ indege cya Sir Seretse Khama International Airport mu murwa mukuru Gaborone agapfa.
Nubwo impanuka z’ indege iyo zibaye zivugwa cyane, impanuka zo mu mihanda nizo zihitana abantu benshi buri mwaka. Imibare igaragaza ko buri mwaka impanuka zo mu muhanda zihitana abarenga 1 300 000 mu gihe impanuka z’ indege zihitana abantu bari hagati y’ ibihumbi 3 na 7 ku mwaka.