Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera hafi y’ ishyamba rya Gako baravuga ko hari umugabo witwa Eric uba muri iri shyamba ufata abagore ku ngufu.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uwo Eric aba muri iryo shyamba no mu mazu atabamo abantu, agasambanya ku gahato umugore wese abonye.
Aherutse kwirukankana abagore bane bari bagiye gutashya inkwi mu ishyamba rya Gako afatamo umwe amusambanya kugahato akoresheje intoki ze. Uyu mugore ubu ari kwa muganga.
Uwo mugore ati “Twarirutse, njyewe igiti kiramfata. Yankoresheje intoki akajya ambwira ngo n’ amara yayakuramo. Amaze kumvaho ahita afata n’ undi mwana hirya”.
Umwe mu bagabo bo mu murenge wa Rilima yavuze ko abagore Eric asambanya ari benshi . Ati “Arafata akabarongora ku ngufu ubundi akikomereza. Hari n’ abo asiga aziritse ku biti”.
Abazi Eric bavuga ko iwabo ari ahitwa Kagomasi. Undi mugore Eric yashatse gufata ku ngufi agira ati “Twari abagore bane twagiye dutoragura udukwi two gucana hariya hakurya. Tugiye kubona tubona aje adusanga afite amabuye atatu n’ inkoni, tumubonye aho twari turi mu gihuru tuba tuvumbutsemo turiruka. Ahita adufatamo umugore umwe ahita amujyana. Yamukoreye ibyamfurambi akajya akoramo n’ intoki ambwira ngo n’ amara yayakurura”.
Uyu mugabo witwa Eric ngo agenda avuga ko yazanywe n’ igitsina gore ngo cyamuteye SIDA nazahangana nacyo.
Umwe mu baturage ati “We yaranduye ahita yihaga ubu igitsina gore abonye cyose ni ukucyangiza”.
Abaturage bavuga ko Eric yigeze gufungwa azira gufata ku ngufu, none ngo yavuye muri gereza arabikomeza. Basaba ko yafatwa akongera agafungwa kuko ingeso ye atayiretse. Bavuga kandi ko bafite impungege z’ abana babo b’ abakobwa.
Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yabwiye Radio Flash ko iki kibazo akarere kakimenye ndetse bohereje mu ishyamba rya Gako abashinzwe umutekano ngo bashake Eric bamufate. Gusa asaba abaturage kwirinda kujya muri iri shyamba kuko n’ ubusanzwe batemerewe kuritashyamo.
Yagize ati “Hari ikibazo twumvise cy’ umugore ngira ngo w’ imyaka 30 wafashwe ku ngufu mu ishyamba rya Gako ariko ntabwo tuzi umwirondoro w’ uvugwa ko abafata. Hari aboherejweyo kugira ngo uwo muntu afatwe akurikiranywe kuko iryo shyamba ni rinini ntabwo byoroshye guhita umufata”.
Meya Mutabazi akomeza agira ati “Ikindi dusaba ni uko abafatwa bakwiye kwirinda kujyayo kuko n’ ubundi ntibyemewe kujya mu ishyamba rya Gako.”