AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bugesera : Eric wavugwaho gusambanya abagore akabanduza SIDA yarashwe

Bugesera : Eric wavugwaho gusambanya abagore akabanduza SIDA yarashwe
16-07-2019 saa 14:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4390 | Ibitekerezo

Inzego z’ umutekano z’ u Rwanda zarashe umusore witwa Bucyabwitwejo Eric wari umaze iminsi avugwaho gusambanya abagore akabanduza SIDA arapfa

Uyu musore wari ufite imyaka 20 yarashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15. Yafashwe ku wa 13 Nyakanga, nyuma aza kubwira RIB ko ibyo akora atabikora wenyine asaba abakozi ba RIB ngo age kubereka abo bafatanyaga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu musore yageze mu isantere ya Ramiro asimbuka imodoka ashaka gutoroka niko kuraswa arapfa.

Yarashwe nyuma y’ iminsi mike Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rutangaje ko ruri kumushakisha.
Eric Bucyabwitwejo yari afite imyaka 20 y’amavuko akaba yari atuye ahitwa Dihiro mu Murenge wa Gashora w’Akarere ka Bugesera.

Abagore batandukanye bumvikanye batanga ubuhamya mu bitangazamakuru ko uyu Eric abasambanya ku gahato, bamwe agasiga abaziritse.

Uyu musore yabaga mu ishyamba rya Gako, akajya anyuzamo akajya no mu giturage nk’ uko byemezwa na bamwe mu baturage bo mu Bugesera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA