AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

CP Kabera yaciye amarenga ko hari imyitwarire ishobora gusubiza igihugu cyose muri ‘Guma mu Rugo’

CP Kabera yaciye amarenga ko hari imyitwarire ishobora gusubiza igihugu cyose muri ‘Guma mu Rugo’
26-07-2020 saa 20:19' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 20850 | Ibitekerezo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko imyitwarire irimo abantu basigaye bakorera ibirori mu ngo zabo, abakora utubari iwabo mu ngo n’abashoferi bafatwa mu ijoro basinze banarengeje amasaha yateganyijwe ari bimwe mu bishobora gutuma igihugu cyose gisubira muri gahunda ya guma mu rugo.

Kuva mu ntangiro za Werurwe 2020, nibura buri byumweru bibiri, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu nzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na Polisi y’Igihugu bashyiraho amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mu mezi ane ashize icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya kazwi nka ‘Coronavirus’ kigeze mu Rwanda hari bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza imyitwarire idahwitse mu bijyanye no kubahiriza aya mabwiriza aba yashyizweho n’inzego zibishinzwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera kuri iki Cyumweru tariki 26 Nyakanga yabwiye RBA ko ikintu gikomeje gufata indi ntera cy’uko mu minsi isoza icyumweru [Weekend], hakomejwe gufatwa abantu benshi barenze kuri aya mabwiriza yashyizweho.

Yagize ati “Nubwo bigaragara ko hari abantu batubahiriza amabwiriza mu minsi y’imibyizi ariko iyo bigeze muri weekend bwo biba akarusho, bigakabya, bikagaragara ko bishobora gutuma ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 ryiyongera.”

Yakomeje agira ati“Umubare w’abantu bafatwa bakoze ibirori mu ngo muri weekend birimo iby’abizihiza isabukuru n’ibindi kandi byitabiriwe n’abantu baturutse hirya no hino, ikindi ni umubare w’abantu bafatwa bahinduye ingo zabo utubari kandi batumiye n’abantu baturutse imihanda yose.”

CP Kabera avuga ko hari n’indi myitwarire ishobora gukomeza gukwirakwiza iki cyorezo, ibintu asanga bishobora gusubiza igihugu cyose muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ati “Hari ikindi kibazo cy’abantu bafatwa basinze kandi batwaye ibinyabiziga bigaragara ko baba bavuye muri resitora zikora nk’utubari,ndetse n’abandi bafatwa batavuye mu kazi bigaragara ko bavuye hirya no hino gusurana kandi bishobora guteza ibibazo.”

Yakomeje agira ati “Imyitwarire nk’iyi rero niba idahindutse ishobora gukwirakwiza iki cyorezo ndetse igihugu cyose kikaba cyasubira muri gahunda ya guma mu rugo.”
Polisi y’Igihugu isaba abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yashyizweho, niba hari ushaka kunywa inzoga akaba yazigura akazinywera iwe mu rugo, abafite umuco wo gusurana bakaba babyihoreye, abakora ibirori by’isabukuru bakabikora badatumiye abantu benshi.

Abibaza niba bazajya bagendana metero…….

Umuvugizi wa Polisi yavuze kandi ko hari abantu bafatwa barenze ku mabwiriza bagatanga impamvu zitumvikana zirimo kuba bavuye gutabara, kuburana n’izindi mpamvu agereranya nk’izidakwiriye kuko amasaha yashyizweho baba bayazi.

Ati “Ingendo zigaragara ko abantu bafite ubuteganye buke. Ugahagarika umuntu ati nari nagiye mu bukwe, nagiye gushyingura, mu rubanza nkir,i mu kazi nkererwaho iminota itanu, undi ati nkereweho icumi. Abanyarwanda turabasaba ko bagena gahunda zabo bakazikora neza mu gihe cyateganyijwe.”

CP Kabera yavuze ko kwambara agapfukamunwa, guhana intera ari ibintu byoroshye umuntu wese atagakwiye kuba akorera ku ijisho.

Ati “Turasaba abanyarwanda gukora ibi bintu nk’uko byigishijwe. Ibintu byo kwambara agapfukamunwa ukakambara neza,gukaraba ugakaraba neza nk’uko byigishijwe, guhana intera hari abibaza bati ese tuzajya tugendana metero ? Ariko ntabwo bikwiye kuba imbogamizi ushobora no gukoresha ukuboko ukakurambura hagati yawe na mugenzi wawe haba harimo metero iyo utamukozeho.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 25 Nyakanga 2020, igaragaza ko mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 238,007 byagaragayemo abarwayi 1,753.

Abantu 907 bamaze gukira neza iki cyorezo ndetse batashye iwabo mu ngo, mu gihe abakirwaye ari 850 naho abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni batanu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA