AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Cabo Delgado : Ubugwaneza yabonanye Ingabo z’u Rwanda bwatumye yita umwana we Mahoro

Cabo Delgado : Ubugwaneza yabonanye Ingabo z’u Rwanda bwatumye yita umwana we Mahoro
15-10-2021 saa 13:12' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1765 | Ibitekerezo

Zainabo Soumaile, umubyeyi w’i Cabo Delgado muri Mozambique wafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda kwibaruka umwana we w’umukobwa, yahisemo kumwita izina ry’Ikinyarwanda kubera ibitangaza yakorewe n’ingabo z’u Rwanda ahita amwita Mahoro.

Uyu mubyeyi wari ugiye guhitanwa n’inda ubwo yariho yibaruka, yatabawe n’ingabo z’u Rwanda zisanzwe zinafite inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zafashije Zainabo Soumaile kugera kwa muganga ari na bwo yagezeyo akibaruka neza umwana w’umukobwa.

Yabyaye abazwe ariko umwana we aza ntakibazo na gito afite, akaba avuga ko ibi byose abikesha ingabo z’u Rwanda zahabaye.

Akimara kubyara yasabye ingabo z’u Rwanda niba umwana we yamwita izina ry’Ikinyarwanda zimubwira ko ntacyo bitwaye none yamwise Mahoro ngo kubera amahoro RDF yabagejejeho bari bamaze igihe kinini barayabuze.

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique, bashimirwa uburyo bakomeje kugaragaza ubunyamwuga bwaba ubw’urugamba bwo guhashya imitwe y’inyeshyamba ndetse n’uburyo bita ku baturage haba kubacungira umutekano no mu bindi bikorwa bigamije kubagezaho imibereho myiza.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uherutse kubasura muri Mozambique, yababwiye ko nubwo bamaze gukora akazi gakomeye ariko ko ari nk’aho ari bwo kagitangira kuko hakiri ibice bikirimo inyeshyamba ariko hakaba n’ibikorwa byo gusigasira umutekano n’amahoro bimaze kugerwaho.

Ifoto ibanza hejuru ni iy’Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage muri Kenya

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA