Umuyobozi w’ Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasengayire Clemence avuga ko abaturage ba Gisagara bamaze kumva neza amabwiriza yo kwirinda coronavirus, gusa ngo harimo abantu bake bakora ibinyuranyije nayo bakabihanirwa.
Gasengayire avuga ko kuri ubu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus, mu masoko ahacururizwa imyenda n’ibindi bintu bitari gucuruzwa kuri ubu hose hahariwe ubucuruzi bw’ibiribwa mu rwego rwo gufasha abagana amasoko kubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.
Avuga ko bigitangira abanyeshuri n’abandi bantu b’urubyiruko batahise bumva neza gahunda ya ‘gumamurugo’. Ngo aba ubuyobozi bw’akarere bwarabafatanya bukabaca amande, bukanabigisha ariko ngo kuri ubu urubyiruko rwamaze kumva neza gahunda yo kuguma mu rugo ku buryo rusigaye rufasha abandi kumva iyi gahunda.
Gasengayire avuga ko ibi byaturutse mu kuba Abanyarwanda baragiye bumva mu bitangazamakuru Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda itangaza ko habonetse abarwayi bashya.
Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu hari abaturage ba Gisagara bagera kuri 245 bamaze gufatwa bakora ibinyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda coronavirus.
Ati “Abo twagiye duhana ni abagiye bakora ingendo zitari ngombwa, wamubaza uti ugiye he, ugasanga mu by’ukuri ntiyakubwira aho agiye, cyangwa ugasanga mu by’ukuri ntiyakubwira aho agiye…kugeza uyu munsi tumaze guhana abagera kuri 245, barimo abo twabonaga bari hamwe, abafunguye akabari, abanyuranyije n’amabwiriza uko nyakubahwa Minisitiri w’ Intebe yayatanze”.
Gasengayire avuga ko muhanwe harimo abagifunze bitewe n’uko amakosa bakoze ateganyirijwe igihano cy’igifungo.
Avuga ko abahaniwe kuva mu rugo nta mpamvu bagiye bacibwa amande y’ibihumbi bitanu. Ati “Twageragezaga gukoresha amande y’amafaranga makeya bitanu, atuma yumva ko akangutse, atuma yumva ko yakoze nabi. Ntabwo twigeze tubaca amande mu buryo bwo gushaka indoke”.
Igiteranyo cy’amande yose amaze gucibwa abanyuranyije n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.
Mu Rwanda abamaze kwandura coronavirus ni 110, abakize ni 4, nta numwe Minisiteri y’ubuzima itarangaza ko yahitanywe na covid-19.
Ku rwego rw’Isi abamaze kwandura iyi virus barenga miliyoni n’ibihumbi 523,abamaze gukira barenga ibihumbi 332, abamaze gupfa 88,942.