AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

FARDC ngo yakozanyijeho na RDF nyuma y’uko hari Abasirikare b’u Rwanda binjiye muri DRC

FARDC ngo yakozanyijeho na RDF nyuma y’uko hari Abasirikare b’u Rwanda binjiye muri DRC
18-10-2021 saa 14:56' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4530 | Ibitekerezo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiratangaza ko cyakozanyijeho n’icy’u Rwanda nyuma y’uko hari abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa kiriya Gihugu cy’igituranyi mu buryo butemewe n’amategeko.

Radio Okapi dukesha aya makuru, ivuga ko uku gukozanyaho kw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abasirikare b’u Rwanda kwabereye mu gace kitwa Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu ya Ruguru.

Umuvugizi w’Igisirikare cya DRC mu gace ka 34 mu kiswe opération Sukola 2, lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko yemeje aya makuru.

Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yagize ati “Hari abasirikare ba RDF binjiye ku butaka bwa Congo barenga uduce dutandatu bagera muri metero 200 ku muhanda mukuru wa nimero 2.”

Abatanze ubuhamya bavuga ko hari imiryango yavanywe mu byabo n’amasasu yo gukozanyaho hagati y’Abasirikare b’u Rwanda n’aba DRC bakaba bahungiye mu gace baturanye ka Kibumba.

Bivugwa ko bamwe mu baturage bahunze mu gitondo cya kare nka saa kumi n’imwe ubwo abo basirikare b’u Rwanda barenze Uduce tubiri twa Kitotoma na Kabuhanga turi muri kilometero kimwe uvuye ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi.

Radio Okapi ivuga ko abasirikare b’u Rwanda bisanze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari bakurikiye abakora ubucuruzi butemewe bashakaga kwambuka bava muri Congo binjira mu Rwanda.

Umuyobozi w’agateganyo ta Teritwari ya Nyiragongo, Colonel Jean-Marie Malosa Mboma yatangaje ko abo basirikare b’u Rwanda bamaze gusubira mu Gihugu cyabo.

Kugeza ubu Igisirikare cy’u Rwanda ntacyo kiratangaza kuri kiriya gikorwa mu gihe icya DRC na cyo gitangaza ko mu masaha ari imbere kiza gushyira hanze itangazo ritanga amakuru arambuye.

Src : Radio Okapi

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA