AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gakenke :Abajura batutu baguwe gitumo bagiye kwiba ibifite agaciro ka 7,000,000Frw

Gakenke :Abajura batutu baguwe gitumo bagiye kwiba ibifite agaciro ka 7,000,000Frw
7-03-2018 saa 09:29' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3433 | Ibitekerezo

Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gakenke, mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 5 Werurwe 2018, zaburijemo ubujura bwagombaga kubera mu isoko rya Gakenke bwari bugamije kwiba amaduka 14 ari muri iryo soko ibintu bifite agaciro ka miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bajura bateshejwe imyenda yari ipakiye mu mifuka 7, imifuka 2 y’inkweto n’amajerikani y’amavuta yo guteka nayo yari ari mu mifuka 2, byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni zirindwi (7,000,000Frw) z’amafaranga y’u Rwanda

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ari agatsiko k’amabandi atatu kari kacuze uwo mugambi ukaza kugapfubana, kuko kakomwe mu nkokora n’inzego z’umutekano, ariko umwe muri bo witwa Ngarambe Pierre akaba yaratawe muri yombi.

Yavuze ati ”Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 5 Werurwe, Polisi yakiriye amakuru iyahawe n’umuturage wari uzi neza ko hari agatsiko k’amabandi kacuze umugambi wo kwiba mu isoko rya Gakenke mu masaha y’igicuku.”

Yakomeje avuga ati ”Tumaze kumenya ayo makuru, twahise tujya hafi y’iryo soko dutegereza ko akogatsiko kaza gushyira mu bikorwa umugambi wako, nibwo mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro kaje gatangira kwiba, umwe muri bo witwa Ngarambe afatirwa mu cyuho, babiri batorotse ubu bakaba bagishakishwa.”

CIP Twizeyimana yavuze kandi ati ”Bari bacuze umugambi wo gusahura amaduka 14 ari muri iryo soko acuruza imyenda, inkweto n’amavuta, ariko ibyo bari bamaze gusohora twarabibatesheje bisubizwa ba nyirabyo.”

CIP Twizeyimana ashimira abaturage batanze amakuru yavuze ati ”Aho abaturage bumva neza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe, ntaho abanyabyaha bamenera ngo bagere ku migambi yabo mibisha cyangwa ngo bacike ubutabera.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA