AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gakenke : Amakimbirane ashingiye ku busambanyi yatumye umugabo aroga umugore we

Gakenke : Amakimbirane ashingiye ku busambanyi yatumye umugabo aroga umugore we
26-10-2016 saa 09:08' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8578 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Hakorimana Sylvande wo mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke, arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano ngo aryozwe icyaha yakoze cyo kuroga umugore we akoresheje imiti yica imbeba, intandaro y’ibi ikaba yarabaye amakimbirane yahoraga muri uyu muryango biturutse ku gushinjanya ubusambanyi nk’uko abaturage babitangaza.

Uyu muryango usanzwe utuye mu mudugudu wa Muguguri, mu kagari ka Mwihandu mu murenge wa Muzo wo mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, nk’uko byemezwa n’abaturage baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, ngo usanzwe urangwamo amakimbirane ashingiye ku kuba umugore ashinja cyane umugabo we kumuca inyuma, inzego z’ibanze nazo zikaba zisanzwe zizi ko uyu muryango uhoramo amakimbirane.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2016, Hakorimana Sylvande yaroze umugore we Uwamahoro Florentine akoresheje imiti isanzwe ikoreshwa mu kwica imbeba, ubu uyu mugore akaba amerewe nabi cyane aho ari mu bitaro, kuko byamenyekanye atarapfa.

Abaturanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, babwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko Uwamahoro Florentine yari yateguriye umugabo we amafunguro arimo ibyo kurya n’igikoma, hanyuma umugabo akaza kumucunga agashyira uburozi muri icyo gikoma agamije kubanza kukinywesha umugore kikamuhitana.

Bakomeza bavuga ko Hakorimana Sylvande yaje gusaba umugore we ko yabanza akanywa kuri icyo gikoma undi arabyubahiriza, ariko amuhaye igisigaye umugabo yanga kukinywa ahubwo ahita akimena bitera uwo mugore ubwoba no kugira amakenga, aza kuvumbura ko umugabo we yari yashyizemo ubwo burozi. Mukanya gato yumvise atangiye kuribwa ndetse ahita atangira gusambagurika, abaturanyi bahita bamujyana kwa muganga amerewe nabi cyane naho umugabo ahita atoroka, umugore n’ubu ubuzima bwe bukaba buri mu kaga kuko amerewe nabi cyane mu bitaro biri mu murenge wa Janja muri aka karere ka Gakenke.

Ibibazo byo kwicana ku bashakanye bikomeye gufata indi ntera hirya no hino mu gihugu, kuko hafi ya buri munsi humvikana amakuru y’abashakanye bicanye baroganye cyangwa batemanye, kimwe n’abagerageza kubikora ariko ntibibahire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA