AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gakenke :Umwarimu akurikiranyweho gukubita umunyeshuri bikamuviramo gupfa

Gakenke :Umwarimu akurikiranyweho gukubita umunyeshuri bikamuviramo gupfa
15-06-2017 saa 06:45' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5213 | Ibitekerezo

Inzego z’umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru zikurikiranye umwarimu witwa Norbert ucyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri yigishaga ku rwunge rw’amashuri rwa Muzo ruherereye mu murenge wa Muzo ho mu karere ka Gakenke

Uyu mwana w’umukobwa wapfuye yitwaga Umutoniwase Josiane, akaba yari afite imyaka 16 y’amavuko. Yari umunyeshuri ku ishuri ryisumbuye ry’urwunge rw’amashuri rwa Muzo riherereye mu murenge wa Muzo ho mu Karere ka Gakenke.

Bamwe mu banyeshuri n’abakozi b’iki kigo, bavuga ko uwo mwana yakubiswe n’umwarimu inkoni akagera ubwo apfa ariko ku rundi ruhande bamwe bagakeka ko uyu mwana w’umukobwa yari asanganywe uburwayi ari nabwo bushobora kuba bwateje uru rupfu rwe.

Uyu mwana witabye Imana ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 7 Kamena 2017, bamwe mu banyeshuri baganiriye na RBA bavuze ko n’ubwo uyu mwarimu witwa Norbert asanzwe mu bihano abahanisha harimo kubakubita inshyi nyinshi, ngo nyakwigendera we ntibigeze bahamya ko ariwe wamukubise kugeza ubwo apfa.

Uhagarariye abarimu muri iki kigo witwa Karera Jean Baptiste, yavuze ko batakwemeza koko niba uyu mwana yarazize urupfu rw’inkoni yakubiswe n’uyu mwarimu nk’uko bamwe babivuga dore ko n’uyu mwana yari asanzwe afite ubundi burwayi burimo n’inkurikizi zo kuba yarigeze kugongwa n’imodoka.

Karera Jean Baptiste ati :"Abaturage bose bavugaga ko ari umwarimu witwa Norbert wamukubise ariko twe ntabwo twabihamya cyane ko uyu mwana yari asanzwe afite ubundi burwayi ndetse n’abanyeshuri biganaga na nyakwigendera kugeza ubu ntacyo babivuzeho kuko batemera koko ko uyu mwarimu yamukubise”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muzo nabwo bukimara kumva aya makuru y’urupfu rw’uyu munyeshuri bwihutiye kujya kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Kuri ubu uyu mwarimu witwa Norbert ukekwaho urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa, ari mu maboko ya Polisi aho arimo gukorwaho iperereza ndetse nk’uko ubuyobozi bwabivuze ngo hazisungwa n’ibizamini byavuye kwa muganga bigaragaza icyahitanye uwo mwana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA