AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gasabo : Ikamyo yari ipakiye ibitaka yagwiriye abantu mu isanteri

Gasabo : Ikamyo yari ipakiye ibitaka yagwiriye abantu mu isanteri
26-07-2019 saa 18:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7074 | Ibitekerezo

Mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali habereye impanuka y’ ikamyo yaguye mu isanteri ahitwa mu Nkunge y’ Amahoro mu murenge wa Bumbogo. Ababonye iyi impanuka bavuga ko iyi kamyo yagwiriye abantu.

Iyi mpanuka yabaye saa cyenda z’ igicamunsi kuri uyu wa tariki 26 Nyakanga, umushoferi w’ iyi kamyo bivugwa ko yihutaga cyane yahise atoroka.

Abari muri iyi kamyo bakomeretse ndetse iyi mpanuka yanakomerekeje umunyonzi umwe ari wakuwe munsi yayo yakomeretse bikomeye.

Abayibonye bavuga hari abasore babiri bari iruhande rw’ umuhanda aho iyi mpanuka yabereye batongeye kugaragara bagakeka ko yabaryamiye kuko yagushije urubavu ibyo yari ipakiye bikameneka.

Abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Kibagabaga
Src : Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA