AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gasabo : Umugabo arashinjwa kwica umugore we ngo ashake uzamufasha kwishyura amadeni

Gasabo : Umugabo arashinjwa kwica umugore we ngo ashake uzamufasha kwishyura amadeni
16-01-2019 saa 14:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6406 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Habiyakare Jean de Dieu w’ imyaka 21 wo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali akurikiranyweho kwica umugore we bari bamaranye ibyumweru bibiri ngo asubirane n’ umugore bari baratandukanye amwishyurire amadeni.

Habiyakare n’ umugore we Uwamahoro Claudette bari batuye mu mudugudu wa Kanani Akagari ka Butare. Tariki 7 Mutarama 2019 nibwo Claudette yaburiwe irengero, Habiyakare akajya avuga ko Claudette yagiye iwabo, ubundi ngo yagiye mu kazi ubundi agaceceka nk’ uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umusigire mu murenge wa Nduba Harerimana Jean Damascene yabitangarije UKWEZI.

Yagize ati “Yari amaranye n’ umugore we ibyumweru bibiri. Ku itariki 7 z’ ukwa mbere nibwo yavuze ko uwo mugore batari kumwe, byageze aho uwo mugore abaturage baza kumubura. Muri kwa kubaza ngo uwo muntu yagiye hehe akajya avuga ngo yagiye iwabo, ubundi ngo yagiye mu kazi, ubundi agaceceka akajya arya indimi”

Tariki 10 Mutarama nibwo inzego z’ umutekano zatangiye iperereza kuri iki kibazo. Ku itariki 14 Mutarama nibwo inzego z’ umutekano zabonye matera iriho amaraso, ariko ahagiye hagwa amaraso hapfuraguye.

Tariki 15 Mutarama saa moya za mu gitondo inzego z’ umutekano n’ inzego z’ ibanze nibwo batangiye gushakisha ko babona umurambo kuko bari baraye babonye ikimenyetso cy’ uko Claudette wari ufite imyaka 20 yishwe.

Harerimana yakomeje agira ati “Babonye ahantu hari icyobo, kirimo ibishingwe, hari amasazi n’ umunuko. Bahise bacukura basanga harimo amakoma na wa murambo w’ uwo mudamu”

Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru, naho batanu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Claudette batabwa muri yombi.

Abaturanyi ba Habiyakare bavuga ko uyu mugabo yari afite amadeni abereyemo abaturage na banki akaba yarishe uyu Claudette ngo asubirane n’ umugore wa kabiri bari baratandukanye amufashe kwishyura ayo madeni.

Claudette yari umugore wa gatatu kuko Habiyakare w’ imyaka 21 yashatse Claudette amaze gutandukana n’ abagore babiri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA