AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gasabo : Umugabo yateye icyuma umugore we abana bareba

Gasabo : Umugabo yateye icyuma umugore we abana bareba
3-04-2019 saa 08:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7027 | Ibitekerezo

Umugabo Thierry Harerimana wo mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo yateye icyuma umugore we bimuviramo urupfu abanza gutoroka ariko bimwanga mu nda yijyana kuri polisi.

Abaturanyi babonye uyu mugabo mbere y’ uko yica umugore we Josephine Niringiyimana bavuga ko yabanyuzeho afite icupa rya Liqueur ari kugenda aceza.

Amakuru aturuka mu rugo rwa Harelimana Thierry avuga ko uyu mugabo yageze mu rugo ajugunya akantu, umwana umwe aragafata, Thierry aramupfukamisha nyina amusabira imbabazi.

Aya makuru akomeza avuga nyuma yo kubabarira umwana yahise amukubita ku gikuta inshuro ebyiri ahita amutera icyuma abana babibonye basohoka mu nzu biruka.

Umuturanyi watabaye yasanze Josephine Niringiyimana ari kuvirirana bamwihutana ku bitaro bya Kibagabaga agezeyo ahita ashiramo umwuka.

Abaturanyi bavuga ko nta makimbirane akaze yabaga muri uru rugo gusa abandi bakavuga ko icyo uyu mugabo yari yarakoze ari ukwiyorobeka kuko aho bari batuye mbere batarimukira Kagugu yakubitaga umugore we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kinyinya yatangaje ko uyu mugabo nyuma yo gutoroka yagezeho akishyikiriza polisi y’ u Rwanda.

Thierry na nyakwigendera Niringiyimana bafitanye abana batatu umukuru afite imyaka 10.

Nyakwigendera Josephine Niringiyimana yari afite imyaka 31 y’amavuko naho umugabo we Harelimana Thierry afite imyaka 30.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA