Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gashyantare, mu musarane wo mu gipangu cyo mu murenge wa Gatsata habonetsemo umurambo w’ umusore uri mu kigero cy’ imyaka 27 bikekwa ko yishwe akajugunywamo.
Umurambo w’ uyu musore wacurazaga butike ariko akaba yari aherutse kugurisha butike ye, wabonywe na nyiri igipangu yakodeshagamo ari nawe wahise amenyesha ubuyobozi na polisi.
Ntiyamira Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gatsata yavuze nyiri urugo yababwiye ko nijoro yagiye mu musarane akumva harimo umunuko udasanzwe, harimo n’ isazi nyinshi agahita abimenyesha ubuyobozi.
Saa yine za mugitondo nibwo uyu murambo wakuwe muri ubu bwiherero uhita ujyanwa gukorerwa isuzumwa ku bitaro bya Kacyiru.
Abari baturanye na nyakwigendera mu mudugudu wa Kanyonyomba bavuga ko uyu musore Boutique ye yari aherutse kuyigurisha n’undi muntu ariko ngo bagirana amakimbirane n’uwo wayiguze kuko ngo yari amusigayemo 200 000Frw. Aya mafaranga ngo yigeze guteza amakimbirane ikibazo kigera no ku Murenge birangira bumvikanye uko azishyurwa.
Urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu batatu barimo na nyiri igipangu ngo bakorweho iperereza. Nyakwigendera yari amaze icyumweru yarabuze ndetse amakuru agera k’ UKWEZI aremeza ko yiteguraga gukora ubukwe.