AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gatsibo : Habaye impanuka ikomeye y’amakamyo abiri yagonganye - Amafoto

Gatsibo : Habaye impanuka ikomeye y’amakamyo abiri yagonganye - Amafoto
2-11-2016 saa 09:19' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12532 | Ibitekerezo

Mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2016, ahitwa i Rwagitima mu murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, habereye impanuka y’imodoka ebyiri z’amakamyo zagonganye ziranangirika bikomeye, umuntu umwe akaba yahise ahasiga ubuzima abandi bakaba bari mu bitaro.

Izi modoka ebyiri zo mu bwoko bwa FUSO zagonganye mu masaha y’igicuku cyo mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, hakaba hari hagati ya saa saba na saa munani. Impanuka ikimara kuba umuntu umwe yahise apfa, naho abandi babiri barakomereka bikomeye bajyanwa mu bitaro bya Nyagatare.

Urebye uburyo izi modoka zangiritse, bigaragaza ko impanuka yari ikomeye cyane kuburyo byabaye amahire kuba byari mu masaha y’igicuku nta bantu bari mu muhanda, kuko bigaragara ko iyi mpanuka yari kurushaho koreka imbaga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA