Umugabo witwa Buregeya Jean de Dieu wo mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo yishe umugore we mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 12 Kamena 2017 , umurambo awusiga iruhande rw’urugo rwabo yigira munzu araryama. Uyu mugabo ashinjwa kwica umugore we witwa Kangeyo Solange nyuma yo kugirana amakimbirane yatewe no gushinjanya gucana inyuma.
IP Jean Bosco Dusabe wasigariye umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba uri mu kiruhuko, yatangarije Ukwezi.com ko uyu mugabo yishe umugore we amukubise ikibando hanyuma umurambo we awusiga hanze yigira munzu araryama.
Yagize ati “Ni byo koko byarabaye tariki ya 12, byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena. umurambo twawusanze impande y’urugo rwabo.”
IP Bosco yakomeje avuga ko batangiye gukimbirana ubwo bari mu kabari saa tatu z’ijoro, ubwo bashinjanyaga gucana inyuma abari muri ako kabari bakabakiza hanyuma baza gutaha maze umugabo aza kwica umugore we bageze hafi y’urugo rwabo.
IP Bosco Dusabe ati “Muri uwo mugoroba bari batonganiye mu kabari nka saa tatu z’ijoro barabakiza, ababakijije batekereje ko birangiye, hanyuma barataha bageze hafi y’urugo rwabo bongera gutongana, umugabo afata ikibando amukubita ku musaya, umugore agwa ahongaho, umugabo ahita yigira kuryama.”
Yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu gihe iperereza rigikomeje. Buregeya Jean de Dieu na nyakwigendera Kangeyo Solange bari bafitanye abana babiri, umuto akaba yari afite imyaka 2.