(Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, umwana w’umukobwa w’umwaka umwe n’igice yibwe n’umukozi wo mu rugo wamureraga mu mudugudu wa Rubira, mu kagari ka Rubona ko mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo, uyu mwana akaba ari uwa 6 wibwe mu Burasirazuba mu mezi atarenga ane, akaba uwa munani ushyizeho n’abandi bibwe mu Majyaruguru n’ubwo bamwe baje gufatwa.
IP Emmanuel Kayigi ; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uwo mukozi yari amaze ibyumweru bibiri muri urwo rugo, ariko abamuhaye akazi bakaba batari bazi neza aho aturuka ndetse nta n’undi mwirondoro we bafite uretse kuba yari yarababwiye ko akomoka mu cyahoze ari Ruhengeri, gusa nta byangombwa bye bari barabashije kubona.
Uyu niwe mwana w’umwaka n’igice wibwe i Kiziguro
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, akomeza avuga ko uwo mukozi wo mu rugo yahengereye nyina w’umwana yagiye ku kazi agatwara umwana, nyirabuja yataha akabura umwana n’umukozi, n’ubu bakaba bagishakisha ariko bikaba bitoroshye kuko nta n’uzi aho banyuze n’ibice berekejemo.
IP Emmanuel Kayigi avuga ko ubu Polisi irimo gushakisha kugirango barebe ko uyu mwana yaboneka, ariko agatanga ubutumwa ku babyeyi ko bakwiye kwitonda kuko ibi bintu byeze cyane mu Rwanda ariko by’umwihariko mu Burasirazuba aho abana batandatu bamaze kwibwa muri iyi ntara mu gihe kitarenze amezi atatu, batatu bakaba baragarujwe mu gihe abandi bagishakishwa. Avuga ko ababyeyi bakwiye kujya baba maso bakirinda ababashuka, hanyuma bajya gukoresha abakozi bo mu rugo bakabanza kumenya imyirondoro yabo byaba ngombwa bakanabasaba ibyangombwa byabo kugirango bizere ibyo bababwira ko ari ukuri.
IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba
Kuwa Kane tariki 3 Ugushyingo 2016, nabwo umugore witwa Zawadi Umubyeyi yibwe umwana w’iminsi umunani ku kigo nderabuzima cya Karembo gihererereye mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, uyu mubyeyi akavuga ko uwamwibye umwana yamubwiye ko yitwa Uwineza Francoise uturuka mu kagari ka Nyamirambo ko muri uyu murenge wa Karembo, ariko ngo akaba yaranamubwiye ko aho akomoka ari mu karere ka Kayonza. Kugeza ubu uyu nawe ntaraboneka.
Kuwa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2016, nabwo umugore utazwi amazina yibye uruhinja mu bitaro bya Gahini biri mu Karere ka Kayonza. Uyu kugeza n’ubu ugishakishwa na Polisi, yagiye mu bitaro bya Gahini rwihishwa, avuga ko agemuriye umuntu, birangira yigize umurwaza wa Mukamazimpaka Grace wari wabyaye ; hanyuma aza kumucunga amwiba uruhinja.
Tariki 15 Nzeri 2016, nabwo umugore witwa Mukanzabarushimana Epiphanie yibye uruhinja rw’ukwezi kumwe rw’uwitwa Nyirandikubwimana Ernestine, ahita ajya mu bitaro bya Rwinkwavu biri mu karere ka Kayonza, ahita abeshya umugabo we ko yabyaye umwana w’umukobwa ndetse anabihamiriza baramukazi be ariko baza kumutahura, ahita atabwa muri yombi.
Uyu Mukanzabarushimana Epiphanie, yivugiye ko tariki 15 Nzeri 2016, yagiye mu isoko rya Kabarondo yabona umwana wa Nyirandikubwimana Ernestine akumva aramukunze kandi ibyo kumwiba akumva bimujemo, agahita yiga amayeri yo kumushukashuka no kumurangaza akamumutwara. Yavugaga ko nawe atazi uko byaje, ngo ari satani wamuteye.
Hari n’undi IP Emmanuel Kayigi avuga ko aherutse kwibwa muri iyi Ntara y’Uburasirazuba agafatirwa mu karere ka Muhanga, kuburyo hibwe abana batandatu muri iyi ntara mu mezi atatu ashize, batatu bakaba baragarujwe mu gihe abandi batatu kugeza ubu ntawe uramenya irengero ryabo, akavuga ko Polisi igiye gukora iperereza ryimbitse hakamenyekana impamvu y’ubu bujura bw’abana.
Si mu Burasirazuba gusa ibi byabaye kuko byanagaragaye mu Ntara y’Amajyaruguru. Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, undi mwana w’amezi abiri yari yibwe mu karere ka Gicumbi ariko aza gufatirwa mu gihugu cya Uganda nyuma y’iminsi itatu yibwe, ubuyobozi bw’akarere na Polisi y’u Rwanda bakaba barafatanyije mu kugaruza uyu mwana.
Uyu mwana yari yibwe mu karere ka Gicumbi ariko aza kugaruzwa bamukuye muri Uganda
Tariki 22 Kanama 2016, nabwo umugore wo mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru witwa Nzamwitakuze Brigitte, yabyariye ku bitaro bya Ruli biherereye mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, nyuma abaganga bamubwira ko umwana yapfuye ariko nyuma bagiye kumushyingura aho kubona umurambo w’umwana mu isanduku basangamo ibipupe n’amabuye, ibintu biba amayobera.
Ibi nibyo basanze mu isanduku bibeshyaga ko irimo uruhinja rwapfuye
Nyuma ariko byaje kugaragara ko umubyaza w’ibi bitaro witwa Bucyensenge Beatha ari we wari wibye urwo ruhinja ndetse aranabyiyemerera. Bucyensenge wari umaze hafi imyaka ibiri ashatse ariko atarabona umwana, nyuma yo gutabwa muri yombi yatangaje ko yari amaze gukuramo inda inshuro ebyiri, ariko inshuro ya kabiri inda ikaba yaravuyemo akabihisha umugabo we, ndetse agakomeza kubwira abantu bose ko atwite akanitwara nk’umugore utwite, ndetse ngo umugambi wo kwiba umwana akamurera amwita uwe yari awumaranye igihe.
Yagize ati : "Natwise inda ya kabiri, igejeje amezi ane na yo ivamo. Yahise ishiramo sinava cyane, sinabibwira umugabo wanjye, sinagira n’undi mbibwira, nkomeza kwitwara nk’umugore utwite... Numvaga nzafata uwo ari we wese, ariko mbonye uriya muzi nigira inama yo kuba ari we mfata. Byanjemo gutyo numva ni we mwanzuro. Umugabo wanjye nta na kimwe yari azi ku byabaye, numvaga nzamubwira ko nabuze amashereka tukamureresha amata."
Muri rusange mu gihugu hose, mu gihe cy’amezi atatu gusa, abana umunani bamaze kwibwa ariko batanu muri bo bakaba barahise bafatwa basubizwa ababyeyi babo, mu gihe abandi batatu bo ubu bagishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.