Umugabo witwa Kajuga yiciwe mu rutoki rw’umuturanyi we amuziza kumwiba, abaturanyi babo bakaba bavuga ko yamusanze mu rutoki rwe ruherereye inyuma gato y’inzu ye maze ahita amwica. Gusa n’ubwo benshi mu baturanyi b’aba bombi bavuga ko uyu Kajuga yari asanzwe afite iyi ngeso yo kwiba, ngo ntabwo byari bikwiye ko uyu wamwishe yihanira cyane ko amategeko ahari. Si ubwa mbere ibintu nk’ibi babaye muri iyi minsi, kuko hashize igihe gito n’abandi bishwe bazira kwiba utuntu tworoheje.
Uyu mugabo wari utuye mu mudugudu w’Agakenyeri mu Kagari ka Nyabicwa mu Murenge wa Gatsibo wo mu karere Gatsibo, yishwe n’umuturanyi we kuwa Kabiri tariki ya 12 Kamena 2017 amushinja kumwiba igitoki. Abaturage bavuga ko yamukubise kugeza ubwo anegekara cyane maze nyuma y’akanya gato ahita apfa.
Bamwe mu baturanyi babonye ibi biba bavuze ko uyu mugabo witwa Simon yamusanze mu rutoki rwe akamukubita kugeza ubwo umusaza umwe yaje gutabara nawe bikaba iby’ubusa kuko Simon yamurushije imbaragam, arakomeza aramukubita kugeza ubwo murumuna w’uyu Simon ari we waje abasha kumukura kuri nyakwigendera ari nabwo bahise bamujyana mu rugo rwe aho yashiriyemo umwuka. Aba baturage bavuze kandi ko basanze koko hafi aho hari ibitoki bibiri biciye bikekwa ko ari byo uyu Kajuga yari amaze guca.
Uyu mugabo wishwe azira kwiba aje akurikira abandi benshi bishwe mu gihe cy’amezi atatu mu buryo nk’ubu. Mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 9 Mata 2017, nibwo umugabo w’imyaka 50 y’amavuko witwa Butera Frederic yishwe n’abari bamufatiye mu murima w’amateke bakamukubita bikomeye bamushinja kuyiba, bakaba baramukubitanye na bagenzi be babiri barimo undi wakomerekejwe bikomeye. Uyu yiciwe mu gishanga cya Rukarara kiri mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe.
Mbere yaho gato, uwitwa Nyamuyumbu Jean Damascene yishwe akubiswe n’abantu bamukekagaho kwiba inkoko z’uwitwa Umubyeyi Mary utuye mu kagari ka Bicumbi, mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe, hari undi mugabo wakubiswe bimuviramo urupfu witwa Bikorimana Jean, nawe wari utuye mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe, akaba yarakubiswe n’abaturage bari barangajwe imbere n’abantu 4, bamuzizaga kwiba inkwavu eshanu.
Ibi kandi nabyo byabaye nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 4 Werurwe rishyira ku Cyumweru tariki 5 Werurwe 2017, umukuru w’umudugudu wa Karuhura mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, yishe umuturage wari uraye irondo mu mudugudu we amushinja kumwiba igitoki cyari kibonywe ku gasozi n’abari baraye irondo barimo n’uyu wishwe. Uyu mukuru w’umudugudu yahise atabwa muri yombi.
Mbere yaho gato nabwo, no mu karere ka Rwamagana hari umukozi ushinzwe ibijyanye n’imisoro na we wishe umuntu amuziza igitoki, na we akaba yarabyukijwe n’abantu bamubwira ko bamwibye agahita atangira gukubita umuntu wakekwaga kugeza amwishe, uyu muyobozi na we ubu akaba afunzwe.
Ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Naho iyo uwakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.