AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gen. Rwarakabije bamusenyeho inzu mbere y’uko ashyikirana na General Kabarebe- VIDEO

Gen. Rwarakabije bamusenyeho inzu mbere y’uko ashyikirana na General Kabarebe- VIDEO
4-06-2021 saa 20:48' | By Editor | Yasomwe n'abantu 7459 | Ibitekerezo

Rutagengwa Viateur wigeze kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda akaba yararwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, avuga ko ingabo zahoze ari iza RPA zigeze kugaba igitero kuri Maj. Gen (Rtd) Rwarakabije Paul ubundi agasaba abasirikare bamurindaga kumusenyeraho inzu kugira ngo batamubona.

Rutagengwa ubara urugamba rwo kubora u Rwanda n’ibindi byarukukiyeho nk’aho byabaye ejo kuko byose abyibuka, avuga ko ubwo Ingabo za RPA zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zari zimaze kubohora u Rwanda, zifuje kwivanga n’ingabo zatsinzwe zahoze ari FAR.

Agaruka kuri Maj Gen Rwarakabije Paul wahoze ari umwe mu bayobozi b’ingabo zahoze ari FAR, avuga ko ingabo za RPA zigeze kumugabaho igitero aho yari yarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rutagengwa uvuga ko yajyaga aganira na Gen. Rwandakabije, avuga ko ubwo bamugabagaho igitero habuze gato ngo zbamufate ariko na we agakoresha amayeri ya gisirikare.

Rutagengwa ati “Icyo yakoze ni iki, yabwiye abahungu be ngo nimunsenyereho iyi nzu, ajya mu nzu barayisenya bayimurambika hejuru, ingabo zihageze ahantu yari ari ziramushaka ziraheba kumbe ubwo yari arimo imbere, noneho ingabo zigiye ni bwo yasohotse ajya hanze.”

Ngo nyuma y’icyo gihe yanakomeje kugaba ibitero ariko aza kuva ku k’ejo yemera kugirana imishyikirano n’ingabo z’u Rwanda ari na bwo yaje gutahuka agahita asubizwa mu gisirikare.

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA