Kuri uyu wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2016 ahagana saa mbiri n’igice za mu gitondo, mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo hafi yo mu Rukomo habereye impanuka ya Toyota Hiace ifite ibirango RAB 619 R yavaga mu mujyi wa Gicumbi yerekeza i Rutare, yagonganye na Toyota Coaster ifite ibirango RAB 138 V ya sosiyete itwara abantu ya Virunga Express yavaga i Kigali yerekeza mu Mujyi wa Gicumbi.
Imodoka ya Toyota Hiace yari itwawe na Hagenimana Jean Marie Vianney, naho iya Toyota Coaster yari itwawe na Ndereyimana André, zamaze kugongana hakomereka abantu 8 barimo n’uwari utwaye Coaster, bahita bajyanwa ku bitaro bya Byumba.
Imodoka zose zangiritse cyane, abanyeshuri benshi barakomereka
Benshi mu bakomerekeye muri iyi mpanuka, bari abanyeshuri bari batashye bagiye mu biruhuko, gusa ku bw’amahirwe ntawaburiye ubuzima muri iyi mpanuka n’ubwo imodoka zo zangiritse cyane. Abo banyeshuri bakomeretse ni aba bakurikira :
1. UMWANANKABANDI Sandrine wiga muri GS Notre Dame du Bon Conseil Byumba muri S4 MEG. Ni uwo mu Murenge wa Rutare.
2. IRAGENA Joselyne wiga muri GS Notre Dame du Bon Conseil Byumba muri S4 MEG. Ni uwo mu Murenge wa Muko.
3. UWONAKUNZE Janviere wiga muri GS Notre Dame du Bon Conseil Byumba muri S4 MCB. Ni uwo mu Murenge wa Rutare.
4. IRIKUNGOMA Kezia wiga muri GS Notre Dame du Bon Conseil Byumba muri S4 PCM. Ni uwo mu Murenge wa Rwamiko.
5. IZABAYO Scovia wiga muri GS Notre Dame du Bon Conseil Byumba muri S4 PCB. Ni uwo mu Murenge wa Rutare.
6. DUHOZANYE Christine wiga kuri GS CYONDO mu Karere ka Nyagatare. Ni uwo mu Murenge wa Rwamiko.
UMWANANKABANDI Sandrine ndetse n’undi umwe utari umunyeshuri ni bo bakomeretse cyane, abandi bakomeretse byoroheje.