Umusore witwa Ishimwe Musabimana w’imyaka 23 wo mu mudugudu wa Gabiro, akagari ka Kabuga, Umurenge wa Manyagiro muri Gicumbi, ari gushakishwa bukware n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage nyuma yo kwica umukobwa witwa Jacqueline Mukankurunziza nawe w’imyaka 23 bikekwa ko yaba yari anamaze kumusambanya. Uyu musore bikekwa ko yamaze kumwica umurambo awuhambira mu mufuka awujugunya mu mwobo ahita atoroka.
Aya mahano yabaye mu mu masaha ya saa sita z’ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kanama 2017 ubwo uyu nyakwigendera Jacqueline yari yararanye na Musabimana mu nzu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Manyagiro, Kamuhire Dieudonne, yabwiye Ukwezi.com ko amakuru y’urupfu ry’uyu mukobwa ariyo koko maze anashimangira ko yishwe n’uyu musore Musabimana kuko ngo yanahise atoroka ubu akaba agishakishwa.
Yagize ati "Nibyo koko umusore witwa Ishimwe Musabimana yishe umukobwa witwa Mukankurunziza Jacqueline bari bararanye.Icyagaragaye ni uko yamunize cyangwa se akaba yakoresheje imigozi arangije ajya kumuta mu mwobo mu ma saa sita z’ijoro."
Gitifu Kamuhire yakomeje avuga ko uyu musore yabonywe n’abazamu muri iryo joro ubwo yajyaga kujugunya umurambo w’uwo mukobwa mu mwobo maze bagerageje kumubaza ibyo agiye kujugunya ahita acika baramubura.
Yagize ati " [....] Yamushyize mu mufuka ajya kumuta mu cyobo cyari hafi aho, abazamu bamubajije ibyo agiye kujugunya muri iryo joro ababwira ko ari imyanda agiye kujugunya maze baregera ngo barunguruke barebe ibyo ari byo maze wa musore ahita yiruka arabacika.Ubwo abo bazamu bahise bavuza induru abantu barahurura maze bazana urwego barumanukiraho bajya muri wa mwobo basanga harimo umuntu."
Yunzemo ati " Icyagaragaye ni uko bari bamaze gusambana kuko basanze umurambo wambaye ubusa ndetse imyenda ye banayisanga ku buriri bw’uyu musore."
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manyagiro, Kamuhire Dieudone, yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage bo muri uyu murenge ndetse n’indi mirenge bihana imbibi bari gukora ibishoboka byose bahanahana amakuru kugira ngo uyu mugizi wa nabi afatwe akurikiranwe kuri iki cyaha ndengakamere yakoze.