AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gisagara : Nyuma y’igihe gito umusore apfakaje nyina kubera 12 000,umugabo yishe umugore we kubera 200 frw

Gisagara : Nyuma y’igihe gito umusore apfakaje nyina kubera 12 000,umugabo yishe umugore we kubera 200 frw
9-07-2020 saa 13:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2300 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryakeye mu karere ka Gisagara hongeye kuba ubwicanyi bwaturutse ku mvururu zishingiye ku mafaranga nyuma y’uko nta mezi abiri arashira umusore yishe umugabo wa nyina bapfuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2020 nibwo Nkurabanga Laurent yashyinkirijwe ubuyobozi nyuma y’uko saa moya z’ijoro ryakeye yatemye umugore we babanaga batarasezeranye imbere y’amategeko.

Nyakwigendera Domitria Ntabuzaza yari mu kigero k’imyaka 55 y’amavuko naho uyu mugabo Nkurabanga afite imyaka 48.

Batangiye kubana muri 2010, bari bamaze imyaka 10 babana gusa nta mwana babyaranye kuko batangiye kubana umugore yaracuze.

Muri iyi myaka yose bari babanye neza nk’uko byemezwa n’abaturanyi. Ku wa Mbere w’icyumweru gishize umugore yasabye uyu mugabo kujya kugurisha imbuto bari bafite mu gishanga cy’Akanyaru umugabo agaruka avuga ko atabonye umuguzi.

Umugore yakoze iperereza asanga uyu mugabo yarazigurishije ndetse baramuhaye amafaranga ibihumbi 2 ntiyayagaragaza mu rugo.

Iki kibazo bari bakiganiriyeho kirakemuka baraniyunga. Gusa saa moya z’umugoroba w’ejo tariki 8 Nyakanga, umugabo yatse uyu mugore amafaranga 200frw yo kunywera, umugore amusubiza ko ntayo afite.

Aha niho imvururu zatangiriye umugabo akubita umugore aranamutema ahungira ku muturanyi ari naho yapfiriye nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Muganza, Nkunda Alexis yabitangarije UKWEZI.

Umurambo wa nyakwigendera Domitria Ntabuzaza wajyanywe ku bitaro bya Kibilizi, naho uyu mugabo Nkurabanga Laurent yatawe muri yombi afungiye kuri RIB sitasiyo ya Muganza.

Acting Gitifu Nkunda Alexis yasabye abaturage kujya bagaragaza bagenzi babo bafitanye amakimbirane agakemurwa hakiri kare.

Nkurabanga yigeze gutema undi muntu

Nkunda Alexis yatubwiye ko uyu mugabo Nkurabanga yafunguwe tariki 10 Nzeli 2014, arangije igihano yari yarakatiwe ku cyaha cyo gutema umuntu (gukubita no gukomeretsa).

Ati “Ntabwo ari ubwa mbere yari atemye umuntu gusa kuri iyi nshuro bwo uwo yatemye byamuviriyemo urupfu. Mu murenge wa Muganza muri uyu mwaka ni ubwa mbere umuntu yishe undi amutemye”.

Ibi bibaye mu gihe mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gikonko, tariki 15 Gicurasi 2020 umusore witwa Hakorimana Damascene yishe umugabo wa nyina bapfuye amafaranga ibihumbi 12 bamwakaga ngo bayahahishe akabyanga uwo mugabo agashaka kumukubita.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA