Niyomuhoza Joselyne arasaba Leta y’u Rwanda kumurenganura, ku karengane avuga ko aherutse gukorerwa n’Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara. Avuga ko uyu muyobozi yamuroshye mu Kanyaru, kandi ngo uku kurohwa bifitanye isano n’ibibazo afitanye n’umugabo babyaranye abana babiri, uwa kabiri agapfa urupfu rudasobanutse.
Avuga ko tariki 2 Mata 2020 aribwo yaroshywe mu ruzi rw’Akanyaru. Ngo umuyobozi w’umurenge yaramuboshye amushyira kuri moto aramumanukana amugeza ku Kanyaru, kagabanya u Rwanda n’u Burundi aho yaroshywe n’ibirara birimo ibifatanya n’umugabo we gucuruza forode bimaze kumukubita imigano.
Mbere y’uko amuroha ngo yari yamutumyeho ngo amufashe gukemura ibibazo afitanye na Macumu babyaranye.
Niyomuhoza ni Umurundikazi wacururizaga mu Kirundo mu Burundi wakundanye n’umugabo w’Umunyarwanda wita Macumu Ildapfonse, babana badasezeranye imbere y’amategeko, bamaze kubyarana abana babiri, ngo uwo mugabo atangira kuvuga ko aba bana atabashaka ngo ni indahekana.
Ngo mu myaka itatu ishize umwana wa kabiri bari baherutse kubyara yapfuye urupfu rudasobanutse. Niyomuhoza avuga ko uyu mwana wishwe na Macumu.
Agira ati “Bukeye mu gitondo arambwira ngo mbyuke nshushye ibiryo afite urugendo, ibiryo bishyushye ndambwira nti ngwino urye, arambwira ngo ntabwo arya umwana arakonje. Muri uko kumbwira ngo umwana yapfuye natamiye kabiri numva umutima urandiye kubera amagambo amaze iminsi avuga ngo abana ntabashaka ngiye kureba nsanga umwana byarangiye mubajije ngo umwana yishwe ni iki yahise avuga ngo rambika hariya”.’
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yatabaje avuga ko atazi icyo umwana we azize, umugabo ahita atoroka ajya muri Uganda umurambo w’umwana polisi iwujyanwa ku bitaro bya CHUB kuwukorera isuzuma bukeye barawugarura aramushyingura. Ngo nubwo uyu mwana yashyinguwe ngo ntabwo yigeze amenya ikishe umwana we.
Ibi bimaze kuba ngo mukuru wa Macumu witwa Sebanani yahise atangira kwirukana uyu mugore mu mitungo ye na Macumu avuga ngo nabavire mu mitungo ntabwo yasezeranye.
Ati “Bagiye kundega mu bapolisi, komanda wa polisi araza aransohora imyenda yanjye bajugunya hanze, mu bintu byanjye byose nta nakimwe nahakuye”.
Niyomuhoza, avuga ko yahise ajya ku karere kuvuga akarengane yahuye nako. Ngo nyuma gitifu w’ umurenge yamutumyeho ngo age kumuhuza n’umugabo we Macumu kugira ngo umwana wabo ahabwe indezo.
Uyu mugabo yari yaragarutse mu Rwanda aho kujya kubana na Niyomuhoza ashaka undi mugore. Ngo gitifu w’umurenge yasabye Niyomuhoza kujya kwa Macumu ngo umwana wabo ahabwe uburenganzira amubwira ko yabivuganye na Macumu.
Bagezeyo ngo basanze Macumu adahari, umugore wa kabiri wa Macumu aha umwana wa Niyomuhoza ibiryo, Macumu aje ahita akubita uyu mwana urushyi avuga ko atamushaka mu rugo rwe.
Niyomuhoza avuga ko uyu mugabo Macumu yahise akora mu mufuka akuramo amafaranga ibihumbi 10, ayaha ibirara bari bazanye baramuboha bamushyira ku biti bamujyana ku murenge. Ngo Macumu yavuze ko ibyo kumuboha byategetswe na gitifu w’umurenge.
Ati “Ngeze ku murenge gitifu aramfunga,bukeye saa yine nibwo gitifu yazanye n’umudaso banshiraho minote (amapingu) banshira kuri moto umudaso ajya inyuma yanjye, gitifu afata moto arayagiserera aramanura ku Kanyaru”.
Muri uko kumutwara kuri moto ngo barenze ku rugo rw’umugabo we arababaza ati ko mundengeje muranjyana he, ngo bamusubiza ko aho bamujyanye aribo bahazi.
Ngo bageze ku Kanyaru, asanga umugabo we ari ku gasozi bita Nyirabwojo yegamiye igiti, ari kumwe n’umukuru w’umudugudu witwa Cyumbati, n’abandi bahungu uyu mugore avuga ko bacururiza umugabo we forode.
Ati “Arabanjugunyira ngo nimumujyane, niyanga mwinika, niyanga mwinika. Nibwo bamfashe, nambaye ubusa, umwenda bawuntabaguriyeho, bangejeje ku Kanyaru baca imigano barankubita. Gitifu aravuga ngo niwongera gukandagira ku butaka bw’u Rwanda, nzarebe umuntu uzabugukandagizaho”.
Akomeza agira ati “Nibwo bandoshye mu Kanyaru bankuyeho ya mapingu, imvura yahise igwa niyo yabankuyeho”.
Niyomuhoza avuga ko yagerageje koga ngo yambuke age I Burundi yajya kuva mu ruzi imbonerakure zikamutangira zimubwira ngo zidashaka ko yinjira mu Burundi ngo atabashyira coronavirus.
Avuga ko icyamurokoye ari uko yari azi koga. Ngo umukobwa witwa Josiane ufite se witwa Magera yamugiriye inama yo gukomeza akoga agakukira ahitwa I Makwaza. Icyo gihe Akanyaru kose hari kuzuye umuntu adashobora gutandukanya akanyaru no mu maparisera.
Uyu mugore amaze kuva mu kanyaru yaratashye arongera asubira aho acumbitse mu murenge wa Mugombwa. Abaturanyi baturanye nawe muri uyu murenge bemeza ko bamubonye ameze nabi ubwo yagarukaga.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo Jean Felix Rutaganda aganira na UKWEZI yavuze ko ibyo uyu Murundikazi avuga ataribyo. Abanyerondo ngo nibo bamufashe yagiye kwa Macumu barara barwana ngo nibyo byatumye afatwa afungirwa ku murenge bukeye bwaho ngo nibwo yashyize uyu mugore kuri moto agiye kumwereka umurima wa Macumu ngo bawumuheshe age awuhinga bagezeyo barawubura.
Ati “Bombi (Niyomuhoza na Macumu) ntabwo boroshye, njyewe ubwanjye nigeze kwibonera uriya mugore avudukana Macumu mu rutoki yatoye umuhoro ngo amuteme…Arabeshya ubwo se nari kuba mujyana ku Kanyaru kumumazaho iki ?
Rutaganda avuga ko uyu mugore amushinja kuba ataramurangirije urubanza ku gihe, gusa gitifu avuga ko uyu mugore yangaga kumuha imyanzuro y’urukiko. Ngo byamusabye ko yigira kuri RIB gufata iyo myanzuro.
Uyu mugore kuri ubu avuga ko abayeho nabi kuko inkoni yakubiswe no kurohwa mu Kanyaru byamugizeho ingaruka, ati “Ubu sinshobora no kujya gukora ubuyede kuko sinashobora guterura ikibaraderi kubera imigano bankubise mu bitugu”.
Nubwo Gitifu Rutaganda ahakana ibyo kuba Niyomuhoza yarakubiswe imigano akajugunywa mu Kanyaru abaturanyi ba Niyonizera bemeza ko yageze mu rugo yabyimbye ku maboko, ikanzu yamucikiyeho yanegekaye nk’uwakubiswe bikomeye.
Umwe mubaturanyi be yagize ati “Yagiye atwaye iyo myanzuro,yarayeyo yaje bukeye aza ameze nabi ndamubwira nti ‘ese mama Mugisha ko mbona utameze neza bite byawe ? Ntiyabashaga no kuvuga. Ni uko nibwo yampamagaye arambwira ngo ngwino urebe ukuntu bangize, ingoyi zaragaragaraga ahantu hose afite n’ibisebe, mushyuhiriza utuzi ndamukanda muha n’ibiryo”.
Uyu muturanyi avuga ko byageze nijoro, Niyomuhoza amera nk’uhahamutse nk’aho ibyo kumukubita imigano no kumuroha bibaye ako kanya, ngo umuturanyi ahamagara abantu bamujyana kwa muganga I Kibilizi.
Uyu mugore aganira na UKWEZI yavuze ko iki kibazo yakigejeje kuri Meya w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, uyu muyobozi we yatubwiye ko iki kibazo atakizi ati “Ubwo turagikurikirana wasanga kiri muri RIB cyangwa ahandi”.