AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

HCR yakuriye inzira ku murima impunzi zigaragambije zisaba kongererwa inkunga

HCR yakuriye inzira ku murima impunzi zigaragambije zisaba kongererwa inkunga
22-02-2018 saa 15:36' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2688 | Ibitekerezo

Mu gihe impunzi z’Abanye-Congo zabaga mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi zimaze iminsi 2 mu gisa n’imyigaragambyo zisaba ko zakongererwa inkunga zigenerwa cyangwa se zigafashwa kujyanwa mu bindi bihugu kubera ikibazo cy’inzara kibugarije, kuri uyu wa Kane tariki 22 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ryeruriye izi mpunzi bazimenyeshako ibyo basaba bidashoboka kubera ikibazo cy’ibura ry’ibikenewe bafite.

Izi mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba zatangiye imyigaragambyo mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare, ubwo zakoraga urugendo ruva mu nkambi zerekeza ku kicaro cya HCR giherereye mu mujyi wa Karongo, aho bari bagiye kugariza abayobozi b’uyu muryango agahinda kabo.

Kuva ku wa Kabiri kugeza magingo aya, impunzi zikabakaba 1500 ziganjemo abana n’urubyiruko ziracyahakambitse ku biro bya HCR, zivuga ko zizahava hari ikimaze gukorwa mu byo ziri gusaba.

Kuri uyu wa Kane nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi,HCR, ryasohoye itangazo rivuga ko amakuru kubera imfashanyo z’abaterankunga zagabanutse, ngo byagizez ingaruka ku nkunga zagenerwaga impunzi maze bituma mu Ugushyingo 2017 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) rigabanya iyo ryageneraga impunzi ho 10%, muri Mutarama 2018 iryo gabanuka rigera kuri 25%.

Aha HCR yagaragarije impunzi ko zikwiye gutuza zikemera ibiganiro zikaganirizwa ku kibazo gihari ngo kuko n’ubundi kitazakemuka mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ritarongera kuzamura inkunga ryageneraga impunzi.

Gusa na none izi mpunzi zabwiwe ko izizagaragaza ubushake bwo gusubira iwabo, nta muvundo ko zizgomba kubyemererwa kuko ari uburenganzira bwazo,gusa ngo zigomba kubanza kwirinda kugendera ku bihuha.

Inkambi ya Kiziba ubusanzwe ibarirzwamo impunzi zigera ku 17 000 z’abanye-Congo, aho 77% byabo ari abana nk’uko bitangazwa na UNHCR.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude nawe yavuze ko nta wabuza impunzi gusubira mu gihugu cyazo mu gihe zizbishaka gusa yongeraho ko bikorwa mu buryo bukurikije amategeko kuri gahunda abantu badasohotse inkambi mu kavuyo.

Yanavuze ko ibyo kuzijyana mu mahanga nabyo bikorwa n’ishami mpuzamahanga ryita ku mpunzi HCR, yongeraho ko nabyo bidakorwa ari uko abantu bigaragambije cyangwa ngo bahungabanye umutekano w’aho batuye, kuko nabyo ngo bikorwa habanje kubaho ibiganiro bigafatirwa imyanzuro.

HCR yakuriye inzira ku murima ku bijyanye no kongera inkunga zigenerwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA