AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Habaye impanuka ya Ritco yari itwaye abaturage barimo n’abagiye kwamamaza Paul Kagame

Habaye impanuka ya Ritco yari itwaye abaturage barimo n’abagiye kwamamaza Paul Kagame
22-07-2017 saa 09:37' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 37930 | Ibitekerezo

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, i Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda, habereye impanuka y’imodoka ya sosiyete ya Ritco, yari itwaye abaturage bari bagiye mu bikorwa bitandukanye harimo n’abari bagiye kwitabira byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi uhatanira indi manda yo kuyobora igihugu.

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi byakomereje i Burasirazuba kuri uyu wa Gatandatu, inkuru ibabaje yanemejwe na Polisi yo muri iyi ntara, ni uko imodoka yari itwaye abari bagiye kwamamaza yahirimye igashyira ubuzima bwa bamwe mu kaga. Icyakoze iyi modoka ntiyari mu zateguwe na FPR Inkotanyi zitwara abanyamuryango bagiye kwamamaza, n’ubwo hari harimo abitegeye ku giti cyabo bagiye kubyitabira nk’uko abaturiye aho yabereye babibwiye ikinyamakuru Ukwezi.com.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ntawe uritaba Imana gusa 6 bakomeretse ku buryo bukomeye. Muri rusange yari itwaye abantu 52 naho abakomeretse bose hamwe ni 26, bajyanywe ku bitaro bya Nyagatare.

Umuturage uri ahabereye impanuka yadutangarije ko imodoka yiyubitse nta yindi bigonganye ndetse nta n’ikindi babonye cyaba cyabiteye, agakeka ko cyaba ari ikibazo cya mekanike yari yifitiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA