AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hasobanuwe iby’inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya Kimironko n’amasasu yaharasiwe

Hasobanuwe iby’inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya Kimironko n’amasasu yaharasiwe
31-03-2017 saa 10:56' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20866 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017, gereza ya Kimironko mu karere ka Gasabo ifashwe n’inkongi y’umuriro ndetse ibyo bikajyana n’urusaku rw’amasasu rwahumvikanye, ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda bwasobanuye iby’iyo nkongi n’iby’ayo masasu yarashwe.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, CIP Sengabo Hillary, yasobanuye ko hahiye ibice bimwe by’iyi gereza ahari amahema abamo abagororwa, gusa ngo byabaye amahire ko hari mu gitondo abagororwa batarimo imbere bose, bityo bituma ntawahasize ubuzima, cyakoze ngo ibyo gutoroka byo ubu ntibahita bemeza ko ntawaba yatorotse muri ako kavuyo.

CIP Sengabo Hillary ati :"Kugeza ubu tumaze kugeramo, ntabwo turabara ngo turebe niba hari uwaba yatorotse, gupfa ko ntawapfuye nta n’uwagize ibikomere byamuviramo gupfa, kuko twagize umugisha biba kumanywa, buriya iyo ari kumanywa abagororwa baba bari hirya no hino ntabwo baba bari mu mazu yabo, kandi ntabwo yahiye yose. Hahiye ibice bimwe, hahiye amahema amwe andi ntabwo yahiye, abari imbere bagiye mu bice bibiri bitahiye, hahiye ikindi gice kimwe. Abandi basohowe hanze. Turaza gutanga amakuru arambuye ku bijyanye n’icyateye inkongi tunemeze niba hari uwaba yatorotse yitwaje inkongi"

CIP Sengabo kandi yasobanuye ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri iyi gereza ubwo inkongi yabaga, rwatewe n’uko abacungagereza barashe barwanya ko abagororwa bashobora guhita batoroka. Yagize ati : "Urumva abagororwa iyo babonye habaye akavuyo nk’akongako, baba bashaka ukuntu batoroka. Icyo gihe iyo abacungagereza barashe biba ari uburyo bwo gutanga icyerecyezo ko abantu batagomba kurira gereza cyangwa gusimbuka ngo batoroke"


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA