AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Huye : Abakoraga inzoga zitemewe batawe muri yombi

Huye : Abakoraga inzoga zitemewe batawe muri yombi
18-08-2020 saa 09:18' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 971 | Ibitekerezo

Polisi ikorera mu karere ka Huye mu murenge wa Gishamvu kuri iki cyumweru tariki ya 16 Kanama yafashe uwitwa Ntahomvukiye Etienne w’imyaka 21. Polisi yasanze akorera iwe inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina ry’ibikwangari, yari amaze gukora litiro 1000, yiteguraga kujya kuziranguza ku isoko.

Undi iwe hafatiwe litiro 250 ndetse n’ibikoresho yifashishaga akora ikiyobyabwenge cya Kanyanga, gusa yaracitse arimo gushakishwa.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) John Niyibizi yavuze ko abaturage aribo batanze amakuru ko bariya baturage bakora inzoga zitemewe.

Yagize ati "Abaturage bamaze gutanga amakuru twakoze igikorwa cyo kujya kubafata. Umwe twasanze afite litiro 1,000 undi afite litiro 250 ndetse n’ibikoresho byo gukora Kanyanga gusa ntayo yari afite. "

Yakomeje avuga ko abaturage bakangurirwa kureka ziriya nzoga kuko zibagiraho ingaruka mu buzima ndetse no ku mutekano.

Yagize ati "Ziriya nzoga zigira ingaruka ku buzima bwabo haba mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kirambye. Ziteza amakimbirane mu miryango ndetse zinabatera gukora ibyaha bigatuma bafungwa."

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye yakomeje akangurira abaturage kwirinda ziriya nzoga, bagatangira amakuru ku gihe. Yanabibukije ko muri iki gihe nta muntu wemerewe gucuruza akabari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Inzoga zafashwe zahise zimenwa, Ntahomvukiye yashyikirijwe nzego z’ubuyobozi kugira ngo atange amande.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA