AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Huye : Arakekwaho kwica umugore wamutereteye uwo yari agiye gusambanya

Huye : Arakekwaho kwica umugore wamutereteye uwo yari agiye gusambanya
9-06-2020 saa 15:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4492 | Ibitekerezo

Umugabo wo mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye yatawe muri yombi akekwaho gutahana abagore babiri yagera mu rugo akicamo umwe.

Byabereye mu kagari ka Bukomeye saa yine n’igice z’ijoro ryo ku wa 8 rishyira tariki 9 Kamena 2020.

Hatungimana Alexandre w’imyaka 39 wibanaga mu nzu, n’umugore witwa Vuguziga Chantal w’imyaka 29 n’undi witwa Niyonizeye Jeanne bari biriwe basangira mu kabari ka Jabo Emmanuel bigeze nijoro abacyura bombi.

Amakuru avuga ko Hatungimana yari afite gahunda yo gusambanya umwe muri bo, bageze mu rugo abasiga bombi ajya kubagurira inzoga, agarutse asanga uwo yari gusambanya yatorotse.

Abaturage babibonye bavuga ko uyu mugabo yagarutse akabura wa wundi yari gusambanya agahita yica uwamumutereteraga wari wasigaye aho mu nzu.

Hatungimana yabwiye inzego z’umutekano ko yakubise Vuguziga Chantal amakofe n’imigeri gusa mu nzu ye hagaragaye igiti kiriho amaraso bikekwa ko nacyo yaba yagikoresheje amukubita.

Vuguziga Chantal wishwe akomoka mu murenge wa Gishamvu uturanye n’uwa Mukura yiciwemo. Iyi mirenge yombi ni iyo mu karere ka Huye

Niyonizeye watorotse avuga ko uyu mugabo akibageza mu rugo bamusabye kujya kubagurira izindi nzoga, abona asize akinze agira amakenga aratoroka ajya gutabaza irondo.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre aganira na UKWEZI yavuze ko irondo ryahageze ritabaye risanga Vuguziga Chantal yamaze gushiramo umwuka.

Ati "Bahise bafata uyu mugabo, umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya CHUB gukorerwa isuzumwa, Hatungimana na Niyonizeye bahise bafatwa bashyikirizwa RIB ya Ngoma".

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yemeje aya makuru avuga ko Alexandre Hatungimana akurikiranyweho icyaha cyo kwica, kuri ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu karere ka Huye mu gihe iperereza rikomeje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA